skol
fortebet

Kamonyi: Umugabo yishe umuvandimwe we akoresheje umuriro w’amashanyarazi

Yanditswe: Saturday 06, Jun 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Ndagijimana Guido w’imyaka 33 wo mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranweho icyaha cyo kwica umuvandimwe we basangiye Se akoresheje amashanyarazi.

Sponsored Ad

Uyu Ndagijimana yishe umuvandimwe we muto basangiye se witwa Ndayambaje Fidele w’imyaka 27 y’amavuko bapfuye ko yakupye umuriro cyane ko ngo bahuriye kuri cash power.

Amakuru dukesha ikinyamakuru intyoza.com avuga ko uyu Ndagijimana Guido, yaciye mu ibati hejuru y’inzu, agasanga umuvandimwe we mu nzu, akamufata, akamuzirika amaguru n’amaboko agahambira kuri giriyaje (grillage) y’idirishya,yarangiza akayicomekaho umuriro w’amashanyarazi ariwo yamwicishije.

Ndagijimana arashinjwa kwica uyu muvandimwe we kuri uyu wa 05 Kamena 2020 ahagana ku I saa moya z’ijoro, mu Mudugudu wa Nyamugari mu Kagari ka Nkingo.

Nyakwigendera yabaga mu nzu y’iwabo naho mukuru we yari yarubatse mu marembo yaho; bari basangiye cash power itanga umuriro w’amashanyarazi.

Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge yahamirije umunyamakuru ko iby’uru rupfu ari impamo.

Ati” Ni abavandimwe bicanye. Umwe ubanza ngo ari umusuderi, yacometse ibyuma murumuna we akupa umuriro, araza ngo amutwikisha umuriro niko bambwiye”.

Yagiriye inama abaturage yo kwirinda amakimbirane n’abayagiranye bagaharanira kuyakemura binyuze mu biganiro kandi bakiyambaza ubuyobozi bukabafasha gukemura ibibazo bafitanye aho kwihanira.

Ukekwaho kwica murumuna we yamaze gufatwa na RIB ari gukorwaho iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa