skol
fortebet

Kamonyi: Umugore yatawe muri yombi akekwaho kwicisha umugabo we umuhini

Yanditswe: Wednesday 05, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Kanama 2020,umugabo wo mu mudugudu wa Rubona mu kagari ka Muganza mu murenge wa Runda wo mu karere ka Rubavu hasanzwe umugabo yishwe aho bikekwa ko ari umugore we wamwicishije umuhini.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda,Mwizerwa Rafiki, yabwiye ikinyamakuru UKWEZI dukesha iyi nkuru ko mu masaha y’igicuku ahagana saa sita, abaturage bahuruje ubuyobozi nyuma yo kumva urusakuru mu rugo rw’umugabo witwa Bwanakeye Alexis w’imyaka 34 (...)

Sponsored Ad

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Kanama 2020,umugabo wo mu mudugudu wa Rubona mu kagari ka Muganza mu murenge wa Runda wo mu karere ka Rubavu hasanzwe umugabo yishwe aho bikekwa ko ari umugore we wamwicishije umuhini.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda,Mwizerwa Rafiki, yabwiye ikinyamakuru UKWEZI dukesha iyi nkuru ko mu masaha y’igicuku ahagana saa sita, abaturage bahuruje ubuyobozi nyuma yo kumva urusakuru mu rugo rw’umugabo witwa Bwanakeye Alexis w’imyaka 34 n’umugore we Isezerano Sarah w’imyaka 26 y’amavuko, bahagera bagasanga uwo mugabo yishwe bigaragara ko haba hakoreshejwe umuhini ndetse hagakekwa umugore we.

Mwizerwa Rafiki avuga ko uwo mugore ubusanzwe avuka mu karere ka Karongi naho umugabo bikagaragara ko akomoka mu karere ka Huye hashingiwe ku byangombwa byabo, bakaba bari bamaze amezi 8 bageze muri aka gace ariko muri icyo gihe ngo nta makuru y’imibanire mibi yabo ubuyobozi bwigeze bumenyeshwa.

Kugeza ubu uwo mugore yatawe muri yombi akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Runda kugira ngo akorweho iperereza, naho umurambo wa nyakwigendera ukaba wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugirango ukorerwe isuzuma rizifashishwa mu iperereza ryisumbuyeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muganza,Uwizeye Vestine, yatangaje ko uyu nyakwigendera Bwanakeye Alexis hamwe na Isezerano Sarah bari bafitanye umwana umwe w’umuhungu. Avuga kandi ko ari urugo rwajyaga rugirana amakimbirane rimwe na rimwe.

Ibitekerezo

  • Ibi birakabije.Ejobundi nibwo batubwiraga umugore wishe umugabo we w’umusirikare (sergeant).Ubwicanyi mu bashakanye buteye ubwoba ku isi hose.Imibare ya National Institute of Statistics of Rwanda (NISR) yerekana ko muli 2019,mu Rwanda habaye “Gatanya” zigera kuli 8941,biciye mu nkiko (Divorces).Uwo mwaka abateye igikumwe bali 43 000.Mu bintu bituma bashwana,ubusambanyi buza imbere.Abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.Tuge twibuka ko Imana ishaka ko “Umugore n’Umugabo baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Bagomba gukundana,kwihanganirana,ntibacane inyuma,etc…Abanga kumvira Imana,izabakura mu isi bose ku munsi wa nyuma nkuko bibiliya ivuga.Niwo muti wonyine.Leta ntabwo zahagarika gushwana kw’abashakanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa