skol
fortebet

Kamonyi: Umukecuru n’ abana be batatu bacumbikiwe kuri polisi nyuma y’ urupfu rw’ umugabo we rwateje urujijo

Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2017

Sponsored Ad

Umukecuru witwa Niyitanga Esperance n’ abana be batatu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Runda mu karere ka Kamonyi bakurikiranyweho urupfu rw’ umugabo we bikekwa ko yaba yariyahuye cyangwa akaba yarishwe.
Ku wa Mbere tariki 14 Kanama nibwo uyu musaza w’ imyaka 74 y’ amavuko yabonywe iwe mu rugo yapfuye. Abaturage bakeka uyu musaza yaba yariyahuye kuko bamusanze umugozi mu ijosi. Gusa hari n’ amakuru avuga ko uyu musaza yaba yarishwe.
Bivugwa ko uyu musaza yagerageje kwica umugore we (...)

Sponsored Ad

Umukecuru witwa Niyitanga Esperance n’ abana be batatu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Runda mu karere ka Kamonyi bakurikiranyweho urupfu rw’ umugabo we bikekwa ko yaba yariyahuye cyangwa akaba yarishwe.

Ku wa Mbere tariki 14 Kanama nibwo uyu musaza w’ imyaka 74 y’ amavuko yabonywe iwe mu rugo yapfuye. Abaturage bakeka uyu musaza yaba yariyahuye kuko bamusanze umugozi mu ijosi. Gusa hari n’ amakuru avuga ko uyu musaza yaba yarishwe.

Bivugwa ko uyu musaza yagerageje kwica umugore we Niyitanga bari bafitanye amakimbirane yabona atabigezeho akiyahura.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’ amagepfo IP Emmanuel Kayigi yatangaje ko mu bikekwa harimo ko uyu musaza witwa Majoro yaba yarishwe n’ umugore w’ imyaka 58 y’ amavuko afatanyije n’ abana be nyuma y’ uko amuteye icyuma akamukomeretsa.

Umurambo wa Majoro yajyanywe ku bitaro bya Rukoma ngo ukorerwe isuzuma riganisha kugutahura icyamwishe.

Niyitanga Esperance w’imyaka 58, abahungu babo barimo Niyonshuti Claude w’imyaka 28 na Habimana Ildephonse w’imyaka 19 ndetse n’umukobwa wabo witwa Mukasangwa Emmerta w’imyaka 21 y’amavuko, aba bose bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda mu gihe iperereza rikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa