skol
fortebet

Karongi: Abahitanywe n’ umusozi waridutse bamaze kuba 12

Yanditswe: Monday 07, May 2018

Sponsored Ad

Mu murenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi habaye ikiza gikomeye aho umusozi waridutse bitewe n’imvura myinshi yaraye igwa. 12 nibo byamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ iki kiza 8 bakomeretse gusa imibare ishobora kwiyongera kuko hari abagishakiswa.
Ibi byabaye mu midugudu itandukanye yo mu murenge wa Rwankuba ho mu karere ka Karongi mu ntara y’ iburengerazuba ubwo imvura yaguye mu ijoro ryakeye igatuma umusozi wa Karongi uriduka ku buryo bukomeye ukagwira amazu y’abaturage bamwe muri bo (...)

Sponsored Ad

Mu murenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi habaye ikiza gikomeye aho umusozi waridutse bitewe n’imvura myinshi yaraye igwa. 12 nibo byamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ iki kiza 8 bakomeretse gusa imibare ishobora kwiyongera kuko hari abagishakiswa.

Ibi byabaye mu midugudu itandukanye yo mu murenge wa Rwankuba ho mu karere ka Karongi mu ntara y’ iburengerazuba ubwo imvura yaguye mu ijoro ryakeye igatuma umusozi wa Karongi uriduka ku buryo bukomeye ukagwira amazu y’abaturage bamwe muri bo bakahasiga ubuzima.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Kuzabaganwa Vedaste yavuze ko iyi nkangu yatewe n’ imvura nyinshi yaraye igwa ijoro ryose.

Yagize ati “ Ibi byatewe n’ubukana bwimvura yaraye igwa kuko yahereye saa mbili z’ijoro ikageza muma saa munani kongeraho n’iyari imaze iminsi igwa bituma umusozi wa Karongi uriduka ibikuku byinshi bigwira ingo zituye munsi yawo cyane cyane mu midugudu ya Ruhinga n’umudugudu w’Amahoro bituma benshi bahasiga ubuzima”

Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko buri gufatanya n’abaturage gushakisha abagwiriwe n’amazu bataraboneka no kugeza abakomeretse kwa muganga.

Ikindi kandi ubuyobozi ngo buri no gufasha mu gucumbikishiriza muri bagenzi babo abo babona ko nabo aho batuye hashobora kugerwaho n’iki kibazo kugira ngo babe bahimuwe hatagira uwo ibi biza byongera gutwarira ubuzima.

Imibare Minisiteri y’ ibiza iherutse gushyira ahagaragara yagaragazaga ko kuva muri Mutarama 2018 ibiza bimaze guhitana abagera ku 180.

Clementine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa