skol
fortebet

Karongi: Abantu 18 bishwe n’ umusozi waridutse bashyinguwe Leta ifata mu mugongo abasigaye

Yanditswe: Tuesday 08, May 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 8 Gicurasi 2018 nibwo mu murenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi habaye umuhango wo gushyingura abantu 18 bishwe n’ inkangu y’ umusozi waridutse biturutse ku mvura nyinshi yaguye mu gihugu hose ku Cyumweru.

Sponsored Ad

Umuhango wo gushyingura abahitanywe n’imvura witabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Intebe,Dr Ngirente Eduard, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi Jeanne d’Arc de Bonheur, Guverineri Alphonse Munyantwari w’Iburengerazuba ndetse n’ abayobozi b’ingabo na Police.

Uretse iki kiza cyise abaturage bo mu tugari twa Rubazo, Bisesero na Gasata muri Rwankuba hari n’ ahandi imvura yaguye mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere yishe abantu harimo mu murenge wa Mubuga muri Karongi haguye undi muntu ndetse no mu kagali ka Giti cy’Inyoni mu murenge wa Nyarugenge naho umukingo wagwiriye inzu y’umuryango w’abantu 8, abagera kuri 3 bagahita bitaba Imana.

Kuwa 07 Gicurasi Minisitiri DeBonheur (MIDIMAR) yasuye abaturage ba Ngororero bangirijwe n’ibiza bikomoka ku mvura nyinshi, imiryango 932 yahawe ubufasha bw’ibikoresho by’ibanze bifite agaciro ka miliyoni 41Frw.

Minisitiri w’IntebeDr Edouard Ngirente yasabye abitabiriye umuhango wo gushyingura ba nyakwigendera, batuye ahantu habateza ibyago kuhimuka vuba na bwangu mu rwego rwo kwirinda amahano nk’ayabaye kuri bagenzi babo


Ibitekerezo

  • Birababaje nonese kohafi yahose Ibiza bihagera tuzatura he? Mukosore ntabwo ari akagali ka giti cyinyoni ahubwo in umudugudu akagali ka nyabugogo umurenge wa
    kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa