skol
startimes

Karongi: DASSO yafashwe asambanya umugore w’abandi atabwa muri yombi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 September 2020 Yasuwe: 3293

Umugabo w’imyaka 36 ukora mu rwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano, DASSO, mu Karere ka Karongi, yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa aryamanye n’umugore w’abandi, aho bakurikiranyweho icyaha cy’ubusambanyi.


Nkuko Ikinyamakuru IGIHE cyabitangaje, ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu,mu murenge wa Bwishyura, Akagari ka Kiniha mu mudugudu wa Maryohe.

Amakuru avuga ko umugabo yatashye ahagana saa moya na mirongo ine, ageze mu rugo asanga umuyobozi wa Dasso mu Murenge yaje kumusambanyiriza umugore, atabaza inzego zishinzwe umutekano zibata muri yombi.

Uwo mugabo ashinja umuyobozi wa Dasso mu Murenge ko asanzwe amusambanyiriza umugore, akaba yabonye ikimenyetso simusiga kubera ko yamufatiye mu nzu ye.

Inzego zishinzwe umutekano ngo zahageze batangiye gukorana amasezerano ko uwasambanyaga umugore w’abandi agomba kuzishyura nyir’urugo 1, 500, 000 Frw kugira ngo amubabarire.

Umuvugizi w’Agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira Thierry, yemereye IGIHE iby’aya makuru, asaba Abanyarwanda kwirinda amakimbirane yo mu ngo.

Ati “Akimara kubafata yabashyikirije Polisi na yo ibashyikiriza RIB, urega akaba avuga ko yari asanzwe asanzwe afite amakuru ko uyu muyobozi wa Dasso amusambanyiriza umugore, aba bombi bakaba bafunzwe bakurikiranweho icyaha cy’ubusambanyi gihanwa n’amategeko.”

Yakomeje asaba Abanyarwanda kwirinda amakimbirane, bakirinda gucana inyuma n’abo bashakanye kuko kenshi biba intandaro y’amakimbirane mu ngo, kandi arasenya ntiyubaka.

Umuyobozi wa Dasso n’umugore basambanaga bafungiwe kuri RIB sitasiyo ya Bwishyura, mu gihe iperereza rigikomeje.

Itegeko rivuga ko umuntu wese washyingiwe, ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranwe aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarengeje umwaka umwe.

Gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko. Muri icyo gihe, hakurikiranwa uwarezwe n’uwakoranye icyaha na we. Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye.

Icyakora, iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo, kwisubiraho ntibihita bihagarika isuzumwa ry’urubanza cyangwa irangiza ryarwo. Umucamanza arabisuzuma akaba yabyemera cyangwa akabyanga, akanasobanura impamvu.

Iyo umucamanza yemeye ukwisubiraho k’uwahemukiwe, kureka urubanza cyangwa irangiza ryarwo bigira ingaruka no kuwakoranye icyaha n’uregwa.

Source: IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyagatare: Umugore yarumye igitsina cy’umugabo we bafitanye amakimbirane...

Umugabo witwa Ugayurwe Joel wo mu mudugudu wa Kabirizi akagari ka Mbare...
23 September 2020 Yasuwe: 2599 1

Gicumbi: Umugabo arakekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 16

Umugabo witwa Ndahayo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Kagari ka Gasharu mu...
23 September 2020 Yasuwe: 1962 2

RIB yataye muri yombi Gitifu wa Busogo ukekwaho gukomeretsa bitari ku...

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamaze guta muri yombi RIB Bwana...
23 September 2020 Yasuwe: 1099 1

Gicumbi: Umumotari waziritse umwana kuri moto yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruravuga ko rufunze umugabo wo mu...
21 September 2020 Yasuwe: 2877 0

Rutsiro: Polisi yafashe abagizi ba nabi bari bamaze kuroha mu mazi abarobyi...

Kuwa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2020 abapolisi bo mu ishami rishinzwe...
21 September 2020 Yasuwe: 4394 0

Ngoma:Abagabo 2 baturikanywe n’ingunguru bari batetsemo kanyanga barashya...

Abagabo 2 bo mu kagari ka Kibatsi mu murenge wa Rukira wo mu karere ka...
17 September 2020 Yasuwe: 1659 0