skol
fortebet

Karongi: Diregiteri yatawe muri yombi nyuma yo gukubita abakobwa ngo banze ko abasambanya

Yanditswe: Friday 30, Mar 2018

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi Umuyobozi w’ ishuri rikuru rya Rubengera nyuma y’ uko akubise bikabije abakobwa batatu avuga ko bari batorotse ikigo nyamara bo bakavuga ko yabahoye ko banze ko basambana
Iri riherereye mu kagari ka Gisanze, umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi ni naryo aba bakobwa uko ari batatu bigamo.
Abakubiswe bajyanywe mu bitaro naho Umuyobozi wabo ari mu maboko ya polisi.
Umuvugizi wa Police mu ntara y’Uburengezuba, CIP Innocent Gasasira yabwiye Umuseke (...)

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi Umuyobozi w’ ishuri rikuru rya Rubengera nyuma y’ uko akubise bikabije abakobwa batatu avuga ko bari batorotse ikigo nyamara bo bakavuga ko yabahoye ko banze ko basambana

Iri riherereye mu kagari ka Gisanze, umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi ni naryo aba bakobwa uko ari batatu bigamo.

Abakubiswe bajyanywe mu bitaro naho Umuyobozi wabo ari mu maboko ya polisi.

Umuvugizi wa Police mu ntara y’Uburengezuba, CIP Innocent Gasasira yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uyu muyobozi yakoresheje ingufu z’umurengera mu guhana aba banyeshuri kuko bagejejwe kwa muganga batabasha kwicara kubera ibikomere bashyirwa mu bitaro.
Ati « Bisanzwe bizwi ko abarezi bahana abana, ariko we yakoresheje imbaraga zirenze mu kubakubita. »

Umunyamakuru w’Umuseke i Karongi yaganiriye n’aba bana bakubiswe bamubwira ko uyu muyobozi yabazijije kwanga ko baryamana. Bavuga ko ibivugwa ko yabahoye gutoroka ari urwitwazo.

Undi munyeshuri wo muri iki kigo utifuje gutangazwa, avuga ko uyu muyobozi yigeze kumufatira telephone (ngo yari ayitunze babiziranyeho), yajya kuyimwaka akamusaba ko babanza kuryamana.

Ngo uyu mwana w’umukobwa yamubwiye ko bajya kubikorera hanze, undi amusaba ko babikorera mu biro bye.

Hari n’undi uvuga ko uyu muyobozi yamuhaye ‘weekend’ (kumwirukana mu gihe runaka), aza kumubabarira ariko akamusaba ko bazaryamana.

Police ivuga ko uyu muyobozi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no kubabaza aba bana. Ubu afungiye kuri station ya police ya Bwishyura.

Ibitekerezo

  • Ningombwa Gutabwa Muriyombi Kuko Urwo Nirwanda Rwejo Hazaza Kd Tunashimira Inzego Zumutekano Ko Ziba Zitwitayeho Ziturihafi Asant Police Try Kazi Nzuri Kndi Natwe Bajene Turusheho Kwifata Nokwimenya Tunita Kubuzima Bwiza Bwejo Hacu Hazaza Merci.

    None aba bakobwa yashakaga kubasambanya bombi!?abakobwa bubu nabo barananiranye

    bitonde wasanga ari amanyanga.gute wakubitira rimwe abagore batatu nako abanyeshuri?ubaziza ibyo?

    directeur bimubeshyera kuko abo bana ndabazi nubundi bari barigize indiscipline ahubwo Wenda ikibazo nuko bahanwe byindenga kamere ariko bishakira urwitwazo mukubeshya ko yashatse kubasambanya

    Ahubwo abo Abakobwa baribavuye gusambana hanze yikigo barafatwa? Naho ubundi nugusebya umuyobozi w’ ikigo?

    HAAAH! quit school and make commercial sexy

    Leta yabashyize imbere nano bishyira hejuru,iyo nimitwe ,niyo waba ukunda igitsina ntanubwenge ugira washaka kurongorera rimwe abana batatu ?

    Diregiteri yyambuwe confidence iwo mupolisi asezererwe. Aeatesha irreme uburezi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa