skol
fortebet

Karongi :Haturikirijwe ‘Gerenade’ ebyiri

Yanditswe: Saturday 28, Oct 2017

Sponsored Ad

Karongi- Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2017 Mu kagari ka Bisesero, umurenge wa Rwankuba habonwe ‘Grenades’ zo mu bwoko bwa Tortoise.
Mu gitondo cy’uyu munsi ahagana saa tatu nibwo Umugabo witwa Ndayisaba Emmanuel yatoraguye ‘Grenades’ bahita bazishyikiriza inzego z’umutekano ziraturitswa.
Lt Col Munyengango Innocent, umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda, RDF amaze kubwira UMURYANGO ko ataramenya byinshi bijyanye n’izo Granades ariko muri kariya gace ka Karongi hakunze gutoragurwa (...)

Sponsored Ad

Karongi- Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2017 Mu kagari ka Bisesero, umurenge wa Rwankuba habonwe ‘Grenades’ zo mu bwoko bwa Tortoise.

Mu gitondo cy’uyu munsi ahagana saa tatu nibwo Umugabo witwa Ndayisaba Emmanuel yatoraguye ‘Grenades’ bahita bazishyikiriza inzego z’umutekano ziraturitswa.

Lt Col Munyengango Innocent, umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda, RDF amaze kubwira UMURYANGO ko ataramenya byinshi bijyanye n’izo Granades ariko muri kariya gace ka Karongi hakunze gutoragurwa Grenades nyinshi.

Yasabye abaturage kugira amacyenga y’ikintu cyose babonye kandi bakamenyesha inzego z’umutekano kuri buri kimwe cyose bashidikanyijeho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, IP Eulade Gakwaya abwiye UMURYANGO ko umuturage yatoraguye Grenades kandi ko zari mu gatambaro, ubuyobozi n’abaturage bagahita bamenyesha inzego z’umutekano. Inzego z’umutekano zaturikije izo gerenade kugira ngo hatagira uwo zibangamira.

Bivugwa ko mbere y’uko iki gikorwa kiba,inzego z’umutekano zabanje kumenyesha abaturage kugirango hatagira uhungabana.Si ubwa mbere muri aka kagari ka Bisesero hatoraguwe gerenade.

Inzego z’umutekano zahise zituritsa izo ’Gerenade’

Ibitekerezo

  • nugukurikirana hakarebwa niba Zara hagiye muli 94 cyangwa harukundi zahageze urebye, igitambaro ziri ho niba kimaze, imyaka 23 mugitaka cyangwa kumusozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa