skol
fortebet

Karongi: Polisi yafashe litiro zirenga 1300 z’inzoga z’inkorano

Yanditswe: Saturday 02, Sep 2017

Sponsored Ad

Abaturage bo mu karere ka Karongi barashishikarizwa guca ukubiri n’ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga n’inzoga z’inkorano. Ubu butumwa babuhawe nyuma y’uko muri ako karere mu murenge wa Bwishyura na Twumba hagiye hagaragara ibikorwa bitandukanye by’urugomo ndetse n’amakimbirane yo mu ngo. Ibi byose bikaba biterwa n’inzoga z’inkorano zikihagaragara.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi bukaba butangaza ko muri iki cyumweru ku bufatanye n’abaturage binyujijwe mu guhanahana (...)

Sponsored Ad

Abaturage bo mu karere ka Karongi barashishikarizwa guca ukubiri n’ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga n’inzoga z’inkorano. Ubu butumwa babuhawe nyuma y’uko muri ako karere mu murenge wa Bwishyura na Twumba hagiye hagaragara ibikorwa bitandukanye by’urugomo ndetse n’amakimbirane yo mu ngo. Ibi byose bikaba biterwa n’inzoga z’inkorano zikihagaragara.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi bukaba butangaza ko muri iki cyumweru ku bufatanye n’abaturage binyujijwe mu guhanahana amakuru, hafashwe litiro zirenga 1300 z’inzoga z’inkorano mu murenge wa Twumba na Bwishyura. Byose bikaba byaramenwe ahabugenewe ndetse abaturage bagezwaho ubutumwa bwo kuzirinda.

Ubwo yagiranaga inama n’abaturage bagera kuri 200 bo mu kagari ka Nyarusazi mu murenge wa Bwishyura ku itariki ya 1 Nzeri, Ushinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Karongi Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Rutebuka, yagize ati” Iyo abaturage bishora mu biyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, ubuzima bwabo burahazaharira, nta mbaraga bagira zo kwiteza imbere, nta bwenge baba bafite, ku buryo bikurura urugomo, amakimbirane mu miryango n’ihohotera ritandukanye ndetse n’iterambere ry’igihugu rikahadindirira”.

“Icyo dusaba rero abaturage ni ukubyirinda bakubahiriza inama tubagira bityo bakiteza imbere”. IP Rutebuka yashimiye abaturage uruhare bagize mu gufatanya na Polisi n’izindi nzego kugira ngo izi nzoga z’inkorano zibashe gufatwa, akomeza asaba ko ubu bufatanye bwakomereza kuri uru rwego.

Mu butumwa yagejeje ku baturage bari bitabiriye iyo nama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarusazi Hashakimana Deogratias, yahamagariye abaturage kwitandukanya no gukoresha inzoga z’inkorano kuko uretse no kubakururira ibibazo byo gufungwa no gucibwa amande, bibangiriza ubuzima bityo bakagira ingaruka zitandukanye ku buzima bwabo no kubadindiza mu bikorwa by’iterambere. Ubutumwa nk’ubu bwo gushishikariza abaturage guca ukubiri n’ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano buzakomereza no mu yindi mirenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa