skol
startimes

Kayonza: Abagabo 2 bafashwe bamaze kwica inyamaswa yo mu bwoko bw’Impala

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 February 2021 Yasuwe: 3380

Mu gicuku saa saba z’ijoro tariki ya 06 Gashyantare, abapolisi bakorera mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi bafashe abahigi babiri aribo Nizeyimana Faustin w’imyaka 18 na Habiyaremye Theobas w’imyaka 25 abandi babiri babashije gucika. Bafashwe barimo guhiga inyamanswa bafatwa bamaze kwica iyo mu bwoko bw’Impala, bafatiwe mu Kagari ka Buhabwa mu Mudugudu wa Gakoma.


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kw’abo bahigi byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage begereye pariki y’akagera.

Ati “Abashumba baba mu nka mu nzuri ziri hafi ya Pariki y’Akagera nibo baduhamagaye ko hari abantu baza guhiga inyamanswa ziva muri Pariki y’akagera ndetse n’izindi zibera inyuma ya Pariki zibanira n’inka mu mashyamba. Abapolisi bahise bajyayo muri iryo joro ahagana saa saba basanga abahigi 4 bamaze kwica impala imwe, hahise hafatwa babiri abandi babiri baracika.”

CIP Twizeyimana yavuze ko habanje gufatwa umwe nyuma haza gufatwa uwa kabiri, ubu haracyarimo gushakishwa abandi babiri bataraboneka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko abaturage begereye Pariki y’Akagera bamaze gusobanukirwa akamaro ko kurinda urusobe rw’ibinyabuzima cyane cyane inyamanswa zo muri Pariki y’Akagera ndetse n’izindi zikunze kuba inyuma yayo mu nzuri z’amatungo. Yavuze ko kugeza ubu ikibazo kikiri mu bantu bava ahandi bakaza kwica inyamanswa.

Ati “Bariya bantu bose twaje gusanga bakomoka mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rwimbogo kuko hegereye Pariki y’akagera. Abaturage bo mu Karere Kayonza cyane cyane abo mu Mirenge yegereye Pariki y’Akagera bazi neza akamaro ko kubungabunga inyamanswa kandi bazi neza akamaro ka za Pariki ku bukungu bw’Igihugu ndetse n’abaturage ku giti cyabo. Basobanukiwe ko ziriya nyamanswa zikurura ba mukerarugendo bagasiga bishyuye amadovize n’abaturage kandi bajya bajyanwa muri Pariki bagasura inyamanswa.”

Yavuze ko abaturage bahora basobanurirwa ko guhiga inyamanswa ari icyaha gihanwa n’amategeko. Yakomeje avuga ko ibikorwa bya ba rushimusi byari bimaze gucika muri Pariki y’Akagera.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murundi.

Ingingo ya 58 yo mu itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije rivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rubavu: Abagabo batatu bafatanwe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi...

Abapolisi bo mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya...
21 February 2021 Yasuwe: 2918 0

Nyamasheke: Umunyarwandakazi yafatanwe ibiro 80 by’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamasheke,Umurenge wa Gihombo,kuri...
20 February 2021 Yasuwe: 3189 0

Polisi yerekanye abashinjwa kwiba TV z’abaturage bakajya kuzigurisha

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gashyantare 2021, Polisi...
18 February 2021 Yasuwe: 4371 0

Huye: Abantu 26 bafatiwe mu tubari tune bari kunywa inzoga barenze ku...

Abantu 26 bafatiwe mu tubari tune two mu Karere ka Huye bari kunywa inzoga...
18 February 2021 Yasuwe: 3121 0

Rulindo: Gitifu yatawe muri yombi kubera ubwicanyi budaturutse ku bushake...

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana, mu Karere ka Rulindo,...
16 February 2021 Yasuwe: 4121 0

Gatsibo:Yakuyemo inda yari igiye kuvuka umwana amuta mu musarane

Umukobwa w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo yatawe...
15 February 2021 Yasuwe: 3153 0