skol
fortebet

Kayonza:Abantu bataramenyekana batemye insina 150 z’umuturage

Yanditswe: Tuesday 25, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Abantu bataramenyekana bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabare, biraye mu rutoki rw’umuturage yari amaze amezi make ateye batemamo insina 150.

Sponsored Ad

Urugomo rwabaye mu ijoro ryakeye mu Mudugudu wa Mahumbezi mu Kagari ka Cyarubare, mu Murenge wa Kabare, mu Karere ka Kayonza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Semugisha Mberwa yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko insina basanze zatemewe hasi ari 150 kuri ubu ngo baracyashakisha ababigizemo uruhare ngo babiryozwe.

Yagize ati “Byabaye mu ijoro ry’ejo ntabwo umuntu wazitemye aramenyekana, ni insina 150 batemye zari insina yari agitera zitangiye gufata neza, ntabwo turamenya uwazitemye, uwo twari twafashe bari bagiranye amakimbirane twamugejeje kuri RIB baramurekura batubwira ko bazakora iperereza ari hanze.”

Gitifu Semugisha yavuze ko uwo muturage byari byaramutwaye amafaranga menshi yo kuzitera harimo ayo kuzicukurira, kuzigura ndetse n’ifumbire yari yashyizemo, avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bakagira icyo bamufasha yaba mu kubona abazitemye ndetse no mu bundi buryo nk’umuturage wahuye n’ikibazo.

Ati “Turashaka kugira icyo tumufasha kugira ngo n’abandi baturage barebereho ko iyo mugenzi wabo agize ikibazo abantu bagomba kumuba hafi bakanamufasha bakamufata mu mugongo ku buryo adacika intege zo kongera guhinga.”

Muri aka Kagari ka Cyarubare si ubwa mbere habaye ibibazo nk’ibi byo gutema insina z’umuturage, umwaka ushize nabwo umuyobozi w’Umudugudu yagiranye amakimbirane n’umuturage amutemera insina 180.

Uru rugomo rwaherukaga mu ijoro ryo kuri uyu wa 06 rishyira uwa 07 Mata 2020, mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Buhoro, Umurenge wa Ruhango ho mu Karere ka Ruhango, ubwo abagizi ba nabi biraye mu myaka y’uwitwa Nyiramporampoze Chantal warokotse Jenoside yakorewe abatutsi barayitemaguza bayararika hasi.

Imyaka yangijwe n’aba bagizi ba nabi igizwe n’urutoki aho batemye insina 43, batemagura imyumbati ndetse bangiza Soya.

Mu kiganiro umuyobozi w’Akarere ka Ruhango,Habarurema Valens,yahaye ikinyamakuru Intyoza dukesha iyi nkuru,yemeje ko amakuru y’ubu bugome bwakorewe Nyiramporamboze Chantal,ari ukuri gusa batarayamenyaho byinshi ariko bari gukurikirana ababikoze ngo batabwe muri yombi.

Nyiramporampoze w’imyaka 31 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, imyaka ye yari ihinze ku buso bwa m 30/ m 20.

Yasanze abantu bataramenyekana bamutemeye insina 43, imyumbati ndetse na soya byari mu murima we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa