Kayonza: Bicamumpaka yishe umukobwa we ngo yamusuzuguye

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 3 February 2018 Yasuwe: 2128

Umugabo witwa Bicamumpaka Aloys w’imyaka 59, wo mu karere ka Kayonza, mu kagari ka Cyarubare mu mudugudu wa Rukagasi mu ntara y’ Iburasirazuba yatawe muri yombi nyuma yo gukubita umwana we ngo yanze guteka bikamuviramo urupfu.

Nyakwigendera Uwase Beatrice w’imyaka 15 ngo yavuye ku ishuri aho yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, se amusaba ko ateka undi ngo ntiyahita abikora, Se amuhanisha kumukubita bimuviramo gupfa.

CIP Theobard Kanamugire Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba yatangaje ko ibimenyetso by’ibanze bigaragaza ko uyu mwana yishwe n’inkoni.

Yavuze ko umurambo we wajyanywe kwa muganga i Rwinkwavu ngo barebe koko ko yishwe n’inkoni. Bicamumpaka ukekwaho kwica umwana we afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndego.

CIP Theobard Kanamugire avuga ko ababyeyi bagomba kwirinda guha abana ibihano ndengakamere, bakabahwitura bisanzwe.

Ati “Turi gukusanya ibimenyetso ngo uyu mugabo ashyikirizwe ubushinjacyaha, azaregwa gukubita no gukomeretsa biviramo undi muntu urupfu, icyaha kimuhamye yahanishwa igihano k’igifungo kiri kuva ku myaka 10 kugera kuri 15.”

Ibi bibaye mu gihe uko mu mpera z’ umwaka ushize umugore wo mu karere ka Rubavu yishe umwana we amuziza kunyara ku buriri, ibi kandi byanabaye mu karere ka Kamonyi kuko naho mu kwezi kwa 10 umwaka ushize umugabo yishe umwana we amuziza kunyara ku buriri. Mu karere ka Rusizi ho umubyeyi yishe umwana we amuziza ko yariye ibishyimbo byari mu nkono akabimaramo.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble uwayo

    gute umwana agera mu myaka 15 akiri mu mashuri abanza? ikindi bigenda bite ngo umwana yigire akaga yange kumvira Umubyeyi byongeye w’umugabo???aho bukera umuco wo kubaha uracika nk’ururimi rwacu

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

UNHCR irashinja polisi y’ u Rwanda gukoresha amasasu mu guhosha...

Ishami ry’ Umuryango w’ abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ryatangaje ko...
23 February 2018 Yasuwe: 6154 10

‘Iyo utubashye amategeko Leta ikwereka ko habaho no kuyatinyishwa’ Badege...

Polisi y’u Rwanda iravuga ko ibyabaye kuri uyu wa Kane bigomba gusiga...
23 February 2018 Yasuwe: 9184 12

Impunzi eshanu z’ Abanyekongo zapfiriye mu myigaragambyo mu Rwanda

Igikorwa cyo guhoshya imyigaragambyo y’ impunzi z’ Abanyekongo yari imaze...
23 February 2018 Yasuwe: 3634 0

Nyabugogo: Ikamyo yacitse kontineri abamotari bakizwa n’ amaguru moto...

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018, Nyabugogo...
21 February 2018 Yasuwe: 6379 2

Impunzi z’ Abanye- Congo zasohotse inkambi zirigaragambya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2018 impunzi...
21 February 2018 Yasuwe: 2236 0

EAC: Abasirikare b’inzobere mu buvuzi biyemeje kunoza ireme ry’ubuvuzi

Abasirikare b’inzobere mu buvuzi bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika...
20 February 2018 Yasuwe: 475 0