skol
fortebet

Kayonza: Bicamumpaka yishe umukobwa we ngo yamusuzuguye

Yanditswe: Saturday 03, Feb 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Bicamumpaka Aloys w’imyaka 59, wo mu karere ka Kayonza, mu kagari ka Cyarubare mu mudugudu wa Rukagasi mu ntara y’ Iburasirazuba yatawe muri yombi nyuma yo gukubita umwana we ngo yanze guteka bikamuviramo urupfu.
Nyakwigendera Uwase Beatrice w’imyaka 15 ngo yavuye ku ishuri aho yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, se amusaba ko ateka undi ngo ntiyahita abikora, Se amuhanisha kumukubita bimuviramo gupfa.
CIP Theobard Kanamugire Umuvugizi wa Polisi mu Ntara (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Bicamumpaka Aloys w’imyaka 59, wo mu karere ka Kayonza, mu kagari ka Cyarubare mu mudugudu wa Rukagasi mu ntara y’ Iburasirazuba yatawe muri yombi nyuma yo gukubita umwana we ngo yanze guteka bikamuviramo urupfu.

Nyakwigendera Uwase Beatrice w’imyaka 15 ngo yavuye ku ishuri aho yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, se amusaba ko ateka undi ngo ntiyahita abikora, Se amuhanisha kumukubita bimuviramo gupfa.

CIP Theobard Kanamugire Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba yatangaje ko ibimenyetso by’ibanze bigaragaza ko uyu mwana yishwe n’inkoni.

Yavuze ko umurambo we wajyanywe kwa muganga i Rwinkwavu ngo barebe koko ko yishwe n’inkoni. Bicamumpaka ukekwaho kwica umwana we afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndego.

CIP Theobard Kanamugire avuga ko ababyeyi bagomba kwirinda guha abana ibihano ndengakamere, bakabahwitura bisanzwe.

Ati “Turi gukusanya ibimenyetso ngo uyu mugabo ashyikirizwe ubushinjacyaha, azaregwa gukubita no gukomeretsa biviramo undi muntu urupfu, icyaha kimuhamye yahanishwa igihano k’igifungo kiri kuva ku myaka 10 kugera kuri 15.”

Ibi bibaye mu gihe uko mu mpera z’ umwaka ushize umugore wo mu karere ka Rubavu yishe umwana we amuziza kunyara ku buriri, ibi kandi byanabaye mu karere ka Kamonyi kuko naho mu kwezi kwa 10 umwaka ushize umugabo yishe umwana we amuziza kunyara ku buriri. Mu karere ka Rusizi ho umubyeyi yishe umwana we amuziza ko yariye ibishyimbo byari mu nkono akabimaramo.

Ibitekerezo

  • gute umwana agera mu myaka 15 akiri mu mashuri abanza? ikindi bigenda bite ngo umwana yigire akaga yange kumvira Umubyeyi byongeye w’umugabo???aho bukera umuco wo kubaha uracika nk’ururimi rwacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa