skol
fortebet

Kayonza: Umugabo yafatanywe 4,700 by’amadorali y’Amerika y’amahimbano

Yanditswe: Sunday 11, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Muri iki cyumweru dusoza mu ijoro rya tariki ya 08 Ukwakira nibwo Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murama mu Kagari ka Rusave yafashe Musafiri Dickson w’imyaka 33.
Abapolisi bamufatanye amadorali y’Amerika ibihumbi 4,700 ($), zari inoti z’ijana, ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda arenga 4,500,000 akaba yari agiye kuyagura amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko kugira ngo (...)

Sponsored Ad

Muri iki cyumweru dusoza mu ijoro rya tariki ya 08 Ukwakira nibwo Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murama mu Kagari ka Rusave yafashe Musafiri Dickson w’imyaka 33.

Abapolisi bamufatanye amadorali y’Amerika ibihumbi 4,700 ($), zari inoti z’ijana, ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda arenga 4,500,000 akaba yari agiye kuyagura amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko kugira ngo Musafiri afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Nyuma yo gufatwa byaje kugaragara ko yari afite amadorali y’amahimbano.

Yagize ati “Tariki 08 Ukwakira 2020 Musafiri yavuye i Kigali aza mu Murenge wa Murama kugura amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu. Ahageze ntiyumvikana neza ku biciro n’abo yari agiye kuyagura (Imparata), babonye afite amafaranga menshi bashatse kuyamwaka ariruka bamwirukaho abaturage batabaza Polisi irabafata bose isanga Musafiri afite amafaranga menshi harimo ariya madorali y’amahimbano ibihumbi 4700, imparata nazo zari zifite ibiro 09 by’amabuye y’agaciro.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Musafiri amaze gufatwa yemeye ko ayo madorali ari amahimbano ariko yanga kuvuga aho ayakura. Yanemeye ko yari yaje kugura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko abo yari aje kuyagura nabo bashaka kumwambura amafaranga bamaze kutumvikana mu biciro.

Amadorali yafatanwe Musafiri nyuma yo gusuzumwa byagaragaye ko ahuje nimero n’andi aherutse gufatanwa abantu mu Mujyi wa Kigali. Musafiri yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha kugira hakorwe iperereza ku nkomoko y’ayo madorali y’amahimbano.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yanavuze ko abasore batatu bari bagiye kwambura Musafiri ari nabo bari bagiye kumugurisha amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu nabo barafashwe, bafatanwa ibiro 3 by’amabuye yo mu bwoko bwa gasegereti.

Yagize ati “Bariya basore barazwi baba mu itsinda ry’abantu biba amabuye y’agaciro mu birombe by’abashoramari mu mirenge ya Rwinkwavu na Murama, mu minsi ishize hari abafashwe. Bazwi ku izina ry’Imparata, ubu nabo twabafashe tubashyikiriza ubugenzacyaha.”

CIP Twizeyimana yakomeje ashimira abaturage batangiye amakuru ku gihe bigatuma bari bakekwaho ibyaha bafatwa. Yasabye abantu gukomeza gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba, yanabakanguriye kugira ubushishozi igihe babonye amafaranga ayo ariyo yose cyane cyane inoti nshya.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa