skol
fortebet

Kayonza: Umurambo w’ umukobwa bikekwa ko yishwe anizwe wabonetse umaze iminsi 5

Yanditswe: Thursday 11, May 2017

Sponsored Ad

Umukobwa w’ umucuruzi witwaga Uwamwezi Claudine wari utuye mu Mujyi wa Kayonza, mu Murenge wa Mukarange yasanzwe mu nzu aho bikekwa ko yiciwe anizwe ndetse umurambo we waratangiye kunuka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, IP Kayigi Emmanuel, yatangaje ko urupfu rw’uyu mukobwa wakoreraga inyuma y’inyubako y’akarere rwamenyekanye ejo tariki ya 10 Gicurasi 2017 mu masaha ya nimugoroba ubwo bari bahaje bumvise umunuko.
Ati “ Uwo mukobwa ufite imyaka 33 yaracuruzaga afite ‘boutique’ (...)

Sponsored Ad

Umukobwa w’ umucuruzi witwaga Uwamwezi Claudine wari utuye mu Mujyi wa Kayonza, mu Murenge wa Mukarange yasanzwe mu nzu aho bikekwa ko yiciwe anizwe ndetse umurambo we waratangiye kunuka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, IP Kayigi Emmanuel, yatangaje ko urupfu rw’uyu mukobwa wakoreraga inyuma y’inyubako y’akarere rwamenyekanye ejo tariki ya 10 Gicurasi 2017 mu masaha ya nimugoroba ubwo bari bahaje bumvise umunuko.

Ati “ Uwo mukobwa ufite imyaka 33 yaracuruzaga afite ‘boutique’ ahandi ariko no mu rugo aho aba akagira utundi tuntu ahatangira. Nubwo bari bamaze iminsi batamubona, hari abagiyeyo kureba ko yaje ngo bagure bumva umunuko. Polisi yahise ihagera, yasanze aryamye yoroshe afite umugozi mu ijosi bikaba bikekwa ko yaba yaranizwe.”

Kayigi yakomeje avuga ko kugeza ubu iperereza rigikomeje ngo ababigizemo uruhare bamenyekane.

Ati “ Nubwo ntawe urafatwa ariko iperereza rirakomeje, twizeye ko tuzabafata ababigizemo uruhare kuko kuva na cyera ntawe ukora icyaha ngo biyobekane. Dukomeje ubufatanye n’abaturage mu gushakisha amakuru.”

Umurambo we wahise ujyanwa kwa muganga ngo hakorwe iperereza ku cyaba cyamwishe.

Polisi isaba abaturage kutarindira ko ikibi kimara kuba ngo babone gutanga amakuru ahubwo bakihutira kuyatanga icyaha kitaraba kugira ngo gikumirwe.

Ati “ Turasaba abaturage kumva ko umutekano ari uwabo,turabasaba gutanga amakuru ibyaha bitaraba kugira ngo bikumirwe. Buri muturage asabwa kuba ijisho rya mugenzi we akagira amakenga igihe abona ko hari iminota ishize atazi aho mugenzi we ari.”

Uyu mukobwa wakomokaga mu Murenge wa Gahini muri Kayonza ngo yatangiye ubwo bucuruzi muri Mutarama 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa