skol
fortebet

Kicukiro: Umusirikare yarashe umuntu wari ugiye kumutemesha umupanga

Yanditswe: Monday 23, Jul 2018

Sponsored Ad

Umuntu wari ufite igikapu kirimo umuhoro yarashwe n’ umusirikare wari k’ uburinzi arapfa, uwapfuye ntabwo umwirondoro we uramenyekana.

Sponsored Ad

Ibi byabaye saa munani z’ amanywa kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018, mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent yemeje aya makuru.

Umusigire w’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigarama, Hicumunsi Alexis usanzwe ashinzwe imari n’ubutegetsi muri uyu murenge wa Kigarama, yabwiye Ukwezi ko uko uwarashwe yashatse kurwanya umusirikare wari mu kazi ke.

Yagize ati: "Kuba yarashwe byo yarashwe, yarashwe n’umusirikare wari uri ku kazi, byari mu masaha ya saa munani n’indi minota. Uwo musirikare yari abajije uwo muturage ibintu afite agirango arebe mu bikapu yari afite, undi rero amubwira ko atabishinzwe ajya kumurwanya, uwo warashwe yari afite n’igikapu kirimo umupanga ajya kuwukuramo ngo awumutemeshe hanyuma umusirikare aramurasa"

Hicumunsi Alexis yatangaje ko uwo muntu warashwe kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru bari bataramenya imyirondoro ye ndetse ngo nta n’ubwo azwi muri uyu murenge wa Kigarama, ikindi ngo nta byangombwa bamusanganye bari kwifashisha bareba amazina ye n’indi myirondoro ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa