Kigali: Abajura babiri muri bane bateye umuturage batawe muri yombi

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 6 December 2017 Yasuwe: 2082

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 3 Ukuboza nibwo mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Gitega umuturage yatezwe n’abantu 4 bakamwambura telefoni 2 zibarirwa mu gaciro k’amafranga ibihumbi 315 ndetse banamwambura amafranga ibihumbi 85. Abaturage bahise batabara bamwe mu bajura batabwa muri yombi.

Superitendetent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu akaba umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali avuga ko hari ku mugoroba ubwo Umuturage wo mu murwenge wa Gitega yari agiye kugera iwe mu rugo agasanga abantu bane atashoboye kumenya bamuteze bakamwambura ziriya Telefoni n’amafranga ibihumbi 85.

Uwo muturage yabanje kurwana nabo ariko bamurusha imbaraga nibwo yahise atabaza, irondo ry’umwuga riraza riramutabara bashobora gufata babiri muri bane ,ariko ibyo bambuye umuturage byatwawe na bariya babiri bacitse.

Ubujura nk’ubu kandi bwanabaye mu mu murenge wa Nyarugenge mu kagari ka Biryogo, aho ku mugoroba wo ku itariki 5 Ukuboza uwitwa Mbarubukeye Shaban w’imyaka 25 yashikuje telefoni yo mu bwoko bwa Samsung S.6 ayishikuje Nyambabazi Jolie.

Mbarubukeye amaze kwiba iyi telefoni yagerageje gucikira mu muyoboro w’amazi ariko abaturage bahita bamukurikira babasha kuyimwambura,ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge.

Kuri ibi bikorwa byombi, SP Hitayezu ashimira abaturage uruhare bakomeje kugaragaza mu kwicungira umutekano aho batuye. Yabashishikarije gukomeza umuco wo gutabarana no gukorana n’amarondo y’umwuga igihe cyose bazaba bahuye n’ibibazo by’umutekano mucye.

Yagize ati”Abaturage turabashimira cyane ku ruhare bakomeje kugaragaza mu gucunga umutekano wabo n’uwa bagenzi babo, turabasaba gukomeza umuco wo gutabarana no gutangira amakuru kugihe. Ntawabura gushima imikoranire myiza irimo kuranga abaturage, abanyerondo b’umwuga ndetse na Polisi y’u Rwanda; ifatwa ry’aba bajura ni umusaruro ku ruhare rw’abaturage ku mutekano.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yaboneyeho gusaba abaturage kureka kujya bagendana amafaranga n’ibindi bintu bihenze mu gihe cya nijoro.

Yagize ati:”Nk’uko leta ihora ibikangurira abaturarwanda, bakwiye kwirinda kujya bagendana amafaranga mu mufuka, haje uburyo bw’ikoranabuhanga, bashobora kuyabika mu buryo bugezweho nko mu matelefoni yabo kuko niyo bakwiba telefoni amafranga yawe yo urayabona.Si byiza kandi kugendana ibikoresho bihenze nka mudasobwa n’amatelefoni byongeye kubigendana mu gihe cya nijoro”.

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zishinzwe umutekano bashishikariza abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano,kuri ubu umusaruro utangiye kugenda ugaragara.Ibi bikazafasha mu guca burundu ubujura bwa hato na hato bukunze kugaragara.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Kalisa

    Bravo kuri Polisi y’u Rwanda n’abaturage batabaye Bigatuma biriya bisambo bifatwa. Bavuge na bariya batorotse kuko baba baziranye kuko baba basanzwe bibira hamwe kandi babahane by’intangarugero kugirango n’abandi bajura barebereho dore ko beze cyanecyane muri ibi bihe iminsi mikuru yegereje.

    December 2017

Inzindi nkuru

Abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bararota ntibazazikabya-IGP...

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza araburira ko...
16 November 2018 Yasuwe: 2190 1

Karongi: Umusore yageze mu rugo asanga Se yatemye ijosi rya...

Umugabo wo mu murenge wa Gitesi, Akagari ka Kirambo mu mudugudu wa Karongi,...
16 November 2018 Yasuwe: 2402 0

Gisozi: Umugabo wari ku kabari akina igisoro yikubise hasi ahita...

Umugabo w’ imyaka 47 y’ amavuko yituye hasi bitunguranye ahita apfa, umugore...
16 November 2018 Yasuwe: 2125 0

KIGALI:Abajura bibye moto umumotari babanje kumuzirika Polisi y’u Rwanda...

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasizuba no mu...
12 November 2018 Yasuwe: 3444 0

Gicumbi: Abanyamasengesho bakomorewe gusengera muri rya sumo ryapfiyemo...

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mutete bufatanyije n’ubw’akarere ka Gicumbi nyuma y’...
9 November 2018 Yasuwe: 1603 1

Kigali: Umupolisi ukomeye arashinjwa gusambanya umugore w’ abandi akaruma...

Umupolisi ufite ipeti rya Senior Superintend kuri uyu 8 Ugushyingo yafatiwe...
9 November 2018 Yasuwe: 7557 5