skol
fortebet

Kigali: Abantu 13 bifungiranye mu gipangu bakora ibirori polisi ije banga ko yinjira

Yanditswe: Monday 18, Jan 2021

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera yafashe abantu 13 bari mu rugo rwa Ndayiragije Prosper ubwo yari yabutumiye mu rugo rwe mu birori.

Sponsored Ad

Abantu bose bamaze kugera mu rugo rwa Ndayiragije yahaye amabwiriza ushinzwe kurinda urugo ko atagira umuntu uwo ariwe wese yemerera kwinjira kabone niyo baba abashinzwe umutekano. Niko byageze kuko abapolisi bamaze kumenya amakuru y’abo bantu ushinzwe umutekano yabujije abapolisi kwinjira mu gipangu.

Tuyizere Fidele ni umukozi ushinzwe gucunga umutekano muri bimwe mu bigo byigenga bicunga umutekano. Yabwiye itangazamakuru ko mu ijoro nka saa tanu abantu baje mu rugo yari ashinzwe kurinda bari baje mu birori. Bamaze kugera mu rugo batangiye gusakuza cyane, abapolisi baje kureba ibyabaye ababuza kwinjira kuko ari amabwiriza yari yahawe na Ndayiragije Prosper ariwe nyiri urugo.

Tuyizere yagize ati “Abapolisi baje ari nijoro bari mu kazi bagera aho nkorera basanga hari urusaku, barakomanga bansaba kubakingurira ngo binjire ndabyanga kuko niyo mabwiriza nari nahawe na Ndayiragije. Hashize umwanya munini nabujije abapolisi kwinjira ariko nyuma byatinze naje kubemerera barinjira.”

Tuyizere aremera amakosa yakoze yo kubangamira inzego z’umutekano zari mu kazi bigatwara umwanya munini kugira ngo babashe kwinjira mu gipangu.

Ndayiragije Prosper wari watumije abantu mu rugo rwe aremera ko yari yatumiye abantu 13 bakaza mu rugo rwe baturutse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali. Aremera ko abapolisi banje iwe umuzamu akababuza kwinjira, anavuga ko yemera ko ibyo yakoze byo gutumira abantu harimo ibyago byinshi byo gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Koko abapolisi baje ushinzwe kurinda igipangu ababuza kwinjira, ibyo nakoze ni amakosa kuba natumiye abantu bakaza iwanjye kandi ibirori bitemewe muri ibi bihe turimo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yagaye cyane bariya bantu uko ari 13 kuba barenze ku mabwiriza nkana bagateranira mu birori kandi babizi neza ko bashobora kwanduzanya COVID-19.

Ati “Bariya bantu hari abaturutse mu Karere ka Gasabo, abaturutse mu Karere ka Kicukiro, abavuye mu Karere ka Nyarugenge bose baza guteranira mu birori kandi babizi neza ko amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 atabyemera. Bamwe muri bo bashobora kuba baranduye bakaza kwanduza abandi nabo bakazajya kwanduza abo babana mu rugo n’abo bakorana.”

Yakomeje avuga ko bariya bantu uko ari 13 bagomba gucibwa amamnde ndetse bakanipimisha ku mafaranga yabo hakarebwa ko hatarimo abanduye COVID-19. CP Kabera akomeza avuga ko bariya bantu bakoze n’ikindi cyaha cyo kwigomeka ku nzego z’umutekano ziri mu kazi.

Ati “Abapolisi bari mu kazi bageze ku rugo rw’uriya Ndayiragije ababuza kwinjira mu rugo, hazakorwa iperereza nibiramuka bigaragaye ko aribyo bazakurikiranwaho icyaha cyo kwigomeka ku nzego za Leta ziri mu kazi k’umutekano, bazabihanirwa.”

Umuvugizi wa Polisi yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bantu barenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 asaba n’abandi gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe. Yavuze ko hari abantu bakomeje kurenga ku mabwiriza bakibwira ko Polisi itabimenye, yavuze ko abatarafatwa ari igihe kitaragera ariko amaherezo bazafatwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa