skol
fortebet

Kigali: Abasore 3 bafashe ku ngufu umukobwa baramwica

Yanditswe: Tuesday 05, Jun 2018

Sponsored Ad

Umurambo w’ umukobwa w’ inkumi utambaye wabonetse mu kagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata akarere ka Gasabo mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Kamena 2018, abaturage baravuga ko yafashwe ku ngufu n’ abasore batatu bakamwica.

Sponsored Ad

Abaturage baravuga ko uyu mukobwa yatwawe n’ abasore batatu bamufata ku ngufu barangije baramuniga arataka, ngo atatse hari umuturage wagiye kureba ibibaye bamubonye bariruka.

Uyu murambo wabonetse mu gihuru mu gashamba kari haruguru y’ umuhanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Gatsata Ntiyamira Faustin yatangarije UMURYANGO ko nyakwigendera yari mu kigero cy’ imyaka 20 yongeraho bagiye kuhashyira amarondo bakanakuraho ibihuru bakoresheje umuganda kugira ngo birinde ko hari abantu bakwihishamo.

Ntiyamira yemeje amakuru avuga ko umurambo w’ uyu mukobwa basanzwe wambaye ubusa nk’ ikimenyetso cy’ uko yafashwe ku ngufu. Gusa ngo hari abafashwe bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi.

Yagize ati "Yari mu kigero cy’ imyaka hagati ya 18 na 20 kuko nta byangombwa twamusanganye. Twasanze yapfuye ariko hari abantu batatu bakekwa ko aribo babikoze twabohereje kuri polisi kugira ngo ibakurikarane ibabaze imenye niba aribo babigizemo uruhare."

Saa yine za mu gitondo ubwo Ntiyamira yavuganaga n’ umunyamakuru w’ UMURYANGO bari bagitegereje imodoka ya polisi ngo itware umurambo wa nyakwigendera.

Ibitekerezo

  • Birababaje cyane.Nibuze bakore uko bashoboye bamenye abo basore n’aho uwo mukobwa akomoka.Sex ituma isi ibura amahoro.Nyamara abasambanyi bakabyita ngo "bali mu rukundo".Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa