skol
fortebet

Kigali: Umushoferi yafungiwe gusuzugura abagenzi

Yanditswe: Monday 20, Nov 2017

Sponsored Ad

Umushoferi witwa Ndereyimana Emmanuel uzwi ku izina rya Manudi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima nyuma yo gutangwaho amakuru yo gusuzugura akanasiga mu nzira abagenzi bamubujije kuvugira kuri telefoni ubwo yari atwaye imodoka .
Umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda, CIP Emmanuel Kabanda niwe wemeje ifatwa ry’uyu mushoferi wari utwaye imodoka Coaster RAC294W y’ikigo gitwara abagenzi cyitwa Stella yavaga I Ngoma yerekeza mu Mujyi wa Kigali mu (...)

Sponsored Ad

Umushoferi witwa Ndereyimana Emmanuel uzwi ku izina rya Manudi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima nyuma yo gutangwaho amakuru yo gusuzugura akanasiga mu nzira abagenzi bamubujije kuvugira kuri telefoni ubwo yari atwaye imodoka .

Umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda, CIP Emmanuel Kabanda niwe wemeje ifatwa ry’uyu mushoferi wari utwaye imodoka Coaster RAC294W y’ikigo gitwara abagenzi cyitwa Stella yavaga I Ngoma yerekeza mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 19 Ugushyingo.

CIP Kabanda yagize ati:” Twahawe amakuru n’abagenzi bari muri iriya modoka ko, uyu mushoferi yakomeje kuvugira kuri telefoni atwaye , umwe muri bo amusaba ko yabihagarika kugirango abatware neza undi ntiyabyumva; ibi byabereye ahitwa I Nyamirama werekeza mu mujyi wa Kayonza.”

Akomeza avuga ko bageze muri gare ya Kayonza, umwe muri abo bagenzi bamubuzaga gukoresha telefoni, uyu mushoferi yamubwiye ngo nagende bamuhe itike bagenderaho, agahita asohora imodoka akamusiga aho kandi yajyaha I Kigali.

Aha CIP Kabanda akaba yagize ati:” Uretse gusuzugura abagenzi kandi bamubwiye ko ibyo yakoraga bitemewe n’amategeko, iyi ni n’imikorere mibi kuko utwaye abagenzi aba agomba kubageza aho bajya atabasize mu nzira, ni kimwe mu byo afungiye”

Ibi bibaye mu gihe turi mu cyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda cyatangijwe ku mugaragaro ku italiki ya 14 Ugushyingo ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’Ibikorwa remezo n’ibindi bigo.

Ni mu gihe kandi italiki ya 9 Ugushushyingo ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda , mu nama nyunguranabitekerezo yari yahuje Polisi y’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa bayo barimo za Minisiteri, Umujyi wa Kigali, ibigo bitwara abantu n’ibintu, ibigo by’ubwishingizi n’amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga yarebeye hamwe uko havugururwa imikorere muri serivisi zo gutwara abantu ndetse by’umwihariko n’umutekano w mu muhanda.

Aha CIP Kabanda akaba yagize ati:” Hanzuwe ko impfu, kumugara no gukomereka kw’abantu bitagomba gukomeza kwihanganirwa kandi ko kubirinda Abaturarwanda bigomba kuba umwihariko w’ibigo bitwara abantu n’ibintu, bagenzura ko abashoferi bakoresha basobanukiwe kandi bubahiriza amategeko y’umuhanda.”

Yongeyeho ati:” Harimo kwigwa uburyo ibi byazagenzurwa kandi bigashoboka, ibigo byazajya bigwa mu byaha byatuma ubuzima bw’abantu buhagendera byazajya bihagarikwa cyangwa bikamburwa impushya zo gutwara abantu kandi n’umushoferi wabiteye agakurikiranwa ku giti cye.”

Asoza, CIP Kabanda yashimiye abaturage batanze amakuru ku makosa y’uriya mushoferi, yaba ayo kuvugira kuri telefoni atwaye cyangwa gusiga abagenzi mu nzira maze aboneraho gusaba abaturarwanda muri rusange ko, bazajya bihutira gutanga amakuru ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko aho bari hose maze agira ati:” Ni bwo buryo bukwiye kugirango dukumire impanuka cyangwa ikindi cyose cyahungabanya umutekano w’abantu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa