skol
fortebet

KIGALI:Havumbuwe umuvugabutumwa wari warafungiye abakobwa 2 mu rugo rwe abakorera iyicarubozo[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 18, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa Dushimimana Theodore wiyita umuvugabutumwa yatawe muri yombi nyuma yo gufungirana abakobwa babiri mu rugo rwe mu gihe kingana n’iminsi ine batarya batanywa ndetse bakorerwa iyicarubozo ririmo gukubitwa no kugaburirwa ibyatsi.

Sponsored Ad

Uyu mugabo atuye mu Mudugudu wa Kayumba, Akagari ka Musave, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ngo yakoze ibi abyitirira ko arimo kubasengera.

Aba bakobwa bombi bari bafungiye mu kazu gato cyane karimo umwanda uteye ubwoba, aho abahabonye bavuga ko kameze nk’ikiraro cy’amatungo.

Dushimimana avuga ko ngo aba bakobwa bazanywe iwe ngo abasengere kubera ikibazo bari bafite cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Nyiransabimana na Uwitije bari bagiye kwicirwa n’inzara mu kazU bari bafungiyemo

Aba bakobwa batangarije TV1 ko bakorerwaga iyicarubozo ririmo gukubitwa, kwicishwa inzara ndetse no kugaburirwa ibyatsi. Aba bakobwa basanzwe mu kazu bari bafungiranywemo inzara igiye kubiciramo.

Abaturanyi b’uyu mugabo wiyita umuvugabutumwa batangarije TV1 ko ubusanzwe mu rugo rwe hasanzwe havugwa amarozi, ndetse ngo akaba yarahahinduye urusengero mu buryo butemewe n’amategeko.

Byasabye kubaramiza amata kugirango bagarure akuka

Umuyobozi w’umudugudu wa Kayumba avuga ko mu rugo rwa Dushimimana wiyita umuvugabutumwa hahoze urusengero, rukaba rwarafunzwe ubwo hafungwaga insengero zitujuje ibisabwa.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abaturage bamuhuruje bamubwira ko bafite amakuru y’uko hari abana b’abakobwa bagiye kugwa mu nzu ya Dushimimana, aho bamaze iminsi bakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo bavuga ko ngo ari ukubasengera.

Umuyobozi w’umudugudu wa Kayumba yatangaje ko yahurujwe n’abaturanyi b’uyu mugabo wiyita umuvugabutumwa

Yagize ati: “ Ahagana mu ma saa kumi nibwo abaturage bampuruje, tugeze mu rugo rwa Dushimimana dusanga harafunze, twica urugi rw’aho abo bakobwa bari bari, hanyuma turabasohora, gusa bari bameze nabi cyane kuko bari bafite umwanda ubona banashonje.”

Aba bakobwa barimo; Nyiransabimana na Uwitije batangaje ko bakimara kubona ko bakorerwa ibikorwa bya kinyamaswa, bagerageje kwirwanaho kugeza ubwo abaturanyi b’uwo muvugabutumwa babimenya.

Aba bakobwa bivugira ko kugirango abaturanyi bamenye ibirimo kubabaho, ngo barwanye bikomeye na Dushimimana n’umugore we wiyita Mama pasiteri kugeza ubwo abaturanyi baje kureba ibirimo kuba.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubushinjacyaha (RIB), Mbabazi Modeste yatangarije TV1 ko uwo wiyita umuvugabutumwa yatawe muri yombi akaba akurikiranwaho ibyaha birimo gufungira abantu ahantu hatazwi.

Uburiri bararagaho buriho umwanda n’umunuko ukabije

Yagize ati “ Harimo icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ndetse n’icyo gufungira abantu ahantu hatazwi, bivuga ngo ni ugufungira abantu ahantu hanyuranyijwe n’amategeko.”

Modeste yavuze ko Dushimimana Theodore wiyita umuvugabutumwa yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo.

Umugore wa Dushimimana wiyitaga mama Pasiteri bivugwa ko yagaburiraga aba bakobwa ibyatsi mu gihe cyose bamaze mu rugo rwabo, yahise atoroka ubu akaba akiri gushakishwa.

Modeste yavuze ko ingingo ya 121 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko gufunga umuntu mu buryo butemewe n’amategeko kandi adashoboye kwitabara bihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka umunani n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa