skol
fortebet

Kigali: Igiti kinini cyaguye hejuru y’ imodoka Imana ikinga ukuboko

Yanditswe: Wednesday 12, Sep 2018

Sponsored Ad

Iki giti cyarandutse biturutse ku mvura yaguye mu Mujyi wa Kigali irimo umuyaga mwinshi cyane. Cyaguye ahagana ku isaha ya saa kumi n’igice z’umugoroba nk’ uko ababonye kiranduka babitangarije. Cyagwiriye imodoka ya Benz yari irimo abagabo 2 ariko bose ntacyo babaye.

Sponsored Ad

Nyirayo yatangarije abanyamakuru ko Imana ariyo yakinze ukuboko kuko ngo bagiye kumva bumva kibituye hejuru.

Yagize ati " Ni impanuka nk’izindi zose. Twagendaga mu muhanda , kubera imvura, uwari untwaye ntiyari akibona imbere, tugiye kumva twumva ikintu kituguyeho ariko ntitwahita tumenya icyo aricyo. Tumenye ko ari igiti ari uko tubonye amashami, natwe duhita turyama mu modoka.

Imvura yari irimo umuyaga mwinshi. Imana niyo ikinze ukuboko. Ni Imana yonyine idukijije kuko wabonye ko igihande cyo haruguru nicyo cyari kinini. Umushoferi yashakaga kuzamuka ariko Imana ituyobora hepfo. Biriya bito nibyo bituguyeho. Cyaguye hejuru, kimena ikirahure cy’imbere, cyangiza na moteri."

Polisi y’igihugu niyo yakuye iki giti mu muhanda, bagikasemo ibice bifashishije utumashini twabigenewe. Ni umurimo watwaye hafi isaha yose kuko byarangiye ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.

Polisi y’igihugu yatangaje ko mu rwego rwo gukumira impanuka zatezwa n’imvura, ifatanyije n’izindi nzego iri mu gikorwa cyo gutema ibiti bikuze bishobora kugushwa n’umuyaga. Yaboneyeho gusaba abakoresha umuhanda kurushaho kugira ubushishozi birinda guparika ahari ibiti bikuze byegereye inkombe z’umuhanda.




Amafoto ya Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa