skol
fortebet

Kigali: Imodoka yacitse feri ihitana babiri undi arasimbuka

Yanditswe: Wednesday 14, Mar 2018

Sponsored Ad

Abantu babiri baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye hepfo y’isoko rya Nyarugenge ku muhanda ugana kuri Gereza ya 1930, mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Werurwe 2018.
Iyi mpanuka bivugwa ko yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Dyna yari ipakiye kawunga yamanukaga hafi y’ahazwi nka La Galette isa n’iyerekeza kuri Gereza ya Nyarugenge yacitse feri ikagonga ikamyo ya Sosiyete itwara imyanda yitwa COPEC, yari ihaparitse. Iyi modoka yamanukaga yarimo abagabo batatu, umwe muri bo yasimbutse, abandi babiri (...)

Sponsored Ad

Abantu babiri baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye hepfo y’isoko rya Nyarugenge ku muhanda ugana kuri Gereza ya 1930, mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Werurwe 2018.

Iyi mpanuka bivugwa ko yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Dyna yari ipakiye kawunga yamanukaga hafi y’ahazwi nka La Galette isa n’iyerekeza kuri Gereza ya Nyarugenge yacitse feri ikagonga ikamyo ya Sosiyete itwara imyanda yitwa COPEC, yari ihaparitse. Iyi modoka yamanukaga yarimo abagabo batatu, umwe muri bo yasimbutse, abandi babiri bitaba Imana.

Abatangabuhamya bari aho impanuka yabereye batangarije IGIHE ko uyu mugabo warokotse iyi mpanuka yari ari inyuma mu modoka.

Bizumuremyi Innocent yagize ati “Nawe iyo aba ari imbere yari kuba yapfuye ahubwo icyamurokoye n’uko yahise ayisimbuka n’aho ubundi nawe yari gupfa.”

Umushoferi w’imodoka itwara imyanda witwa Habimana Martin we yavuze ko iyo ataba ayirimo iyi mpanuka yari kwangiza ibintu byinshi.

Yagize ati “Nari mpagaze ndi gupakira imyanda, numva imodoka iturutse inyuma ikubitaho n’iyange irasimbuka noneho kuko nari ndimo ntari hanze nahise mfata feri irahagarara. Narebye inyuma nsanga Cabine yahwanye abantu barimo ku buryo iyo ntaba ndimo zari kumanuka zikagonga n’izindi modoka nyinshi.”

Akomeza avuga ko kugira ngo imirambo y’aba bagabo babiri ikurwe mu modoka byamusabye kubanza kwegeza imbere iyo kamyo yapakiraga imyanda.

Iyi mpanuka ikimara kuba Polisi yahise ihagera, icagagura iyo modoka kugira ngo ibone uko ikuramo iyo mirambo y’abo bagabo babiri barimo umushoferi na kigingi we.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa