skol
fortebet

Kigali: Moto yahiriye mu muhanda irakongoka nyirayo atega indi ahunga

Yanditswe: Thursday 12, Jul 2018

Sponsored Ad

Moto yari igeze I Nyarutarama yerekeza kui Kinamba kuri uyu wa 11 Nyakanga 2018 yahiriye mu muhanda uwari uyitwaye ahita yurira indi moto arahunga.

Sponsored Ad

Ababonye iyo mpanuka batangarije Kigali Today, ko batasobanukiwe icyayiteye kuko babonye umuntu warutwaye moto igatangira gushya akayivaho yiruka akayijugunya hirya y’umuhanda.

Umwe yagize ati Twagiye kubona tubona moto yagendaga mu muhanda itangiye gushya ihereye hamwe umuntu akandagira atwaye, uwari utwaye ahita ayivaho ayisunikira mu muferege irashya irakongoka."

Uwo wabonye impanuka iba,yakomeje avuga ko mu gihe bageragezaga gutabara ngo barebe ko iyi moto yazima itarakongoka, ngo bahindukiye ngo barebe niba nyirayo agihari bamubona yurira moto arigendera nta kintu na kimwe avuze.

Polisi y’Igihugu ishinzwe umutekano wo mu muhanda, ihora igira inama abatwara ibinyabiziga guhora babigenzura mbere yo kubishyira mu muhanda.
Ibyo bituma hirindwa impanuka nk’izo za hato na hato zitungurana zikaba zanahitana ubuzima bw’abantu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa