Kigali: Polisi ifunze 3 binjizaga urumogi mu mujyi wa Kigali

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 5 December 2017 Yasuwe: 424

Mu ijoro ryo ku itariki ya 2 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage yafatiye mu murenge wa Nduba akarere ka Gasabo abasore 3 binjizaga urumogi mu mujyi wa Kigali.

Abafashwe ni Maniraguha Jean Pierre, Dusabumuremyi na Ntahombaye Aboubakar, bakaba barafatanywe ibiro 54 byarwo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko bamenye amakuru ko hari imodoka iri gupakururira urumogi mu murenge wa Nduba bahita bajya gufata abari barupakiye.

Yagize ati: “Abaturage baduhaye amakuru ko hari imodoka imaze gupakururira urumogi mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo mu rugo rw’uwitwa Maniraguha Jean Pierre, duhita tujya kubafata dusanga rwari ruvuye mu karere ka Kirehe.”

SP Hitayezu yakomeje ashimira abaturage cyane ku ruhare rwabo mu gufasha Polisi y’u Rwanda mu guta muri yombi abakora ibyaha, anagira inama abagifite umuco wo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka kuko ntacyo bibagezaho uretse kubahombya.

Yagize Ati:”Turashimira cyane abaturage ku ruhare rwabo mu gufasha Polisi mu guta muri yombi abanyabyaha, ikindi kandi turashishikariza abantu kureka gukora ibyaha cyane cyane aba bacuruza ibiyobyabwenge kuko nta kintu byabagezaho uretse kubafata bagafungwa n’amafaranga baba bashoyemo akabapfira ubusa”.

Abafashwe n’imodoka bakoreshaga bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nduba akarere ka Gasabo mu gihe iperereza rikomeje.

Ku itariki ya 3 Ukuboza kandi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe yafatiye mu Murenge Gahara, akagari ka Murehe umudugudu Dagaza uwitwa Mutabazi Amrani w’imyaka 41 afite ibiro 5 by’urumogi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatore.

No mu karere ka Muhanga Umurenge wa Muhanga akagari ka Tyazo, ku itariki ya 3 Ukuboza hafatiwe uwitwa Niyonsaba Fiacre w’imyaka 26 nawe afite ibito 8 by’urumogi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.

Gucuruza ibiyobyabwenge bihanishwa ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese unywa, ucuruza cyangwa ukwirakwiza ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri Miliyoni 5

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

‘Iyo utubashye amategeko Leta ikwereka ko habaho no kuyatinyishwa’ Badege...

Polisi y’u Rwanda iravuga ko ibyabaye kuri uyu wa Kane bigomba gusiga...
23 February 2018 Yasuwe: 6959 4

Impunzi eshanu z’ Abanyekongo zapfiriye mu myigaragambyo mu Rwanda

Igikorwa cyo guhoshya imyigaragambyo y’ impunzi z’ Abanyekongo yari imaze...
23 February 2018 Yasuwe: 3432 0

Nyabugogo: Ikamyo yacitse kontineri abamotari bakizwa n’ amaguru moto...

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018, Nyabugogo...
21 February 2018 Yasuwe: 6198 0

Impunzi z’ Abanye- Congo zasohotse inkambi zirigaragambya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2018 impunzi...
21 February 2018 Yasuwe: 2145 0

EAC: Abasirikare b’inzobere mu buvuzi biyemeje kunoza ireme ry’ubuvuzi

Abasirikare b’inzobere mu buvuzi bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika...
20 February 2018 Yasuwe: 469 0

Amajyepfo:Babiri bafatanwe ibikoresho byo mu nzu bibye

Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Nyamagabe na Huye yataye muri yombi...
17 February 2018 Yasuwe: 728 0