skol
fortebet

Kigali: Polisi ifunze abagore babiri bateraguye ibyuma abagabo babo

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2017

Sponsored Ad

Kuva mu cyumweru gishize Polisi y’u Rwanda ifunze abagore babiri bashinjwa guhohotera abagabo babo kugeza babateraguye ibyuma bakabakomeretsa bikomeye. Intandaro y’ubu bugizi bwa nabi ngo ni ugucana inyuma.
Yamfashije Claudine w’imyaka 25 y’amavuko atuye mu mudugudu w’Izuba, akagari ka Rukiri mu murenge wa Remera, akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali akaba akurikiranyweho guteragura ibyuma umugabo we.
Undi mugore nawe ni Uwase Marie utuye mu kagari ka Kigarama, umurenge wa Kicukiro nawe yatawe (...)

Sponsored Ad

Kuva mu cyumweru gishize Polisi y’u Rwanda ifunze abagore babiri bashinjwa guhohotera abagabo babo kugeza babateraguye ibyuma bakabakomeretsa bikomeye. Intandaro y’ubu bugizi bwa nabi ngo ni ugucana inyuma.

Yamfashije Claudine w’imyaka 25 y’amavuko atuye mu mudugudu w’Izuba, akagari ka Rukiri mu murenge wa Remera, akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali akaba akurikiranyweho guteragura ibyuma umugabo we.

Undi mugore nawe ni Uwase Marie utuye mu kagari ka Kigarama, umurenge wa Kicukiro nawe yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda aho akurikiranyweho gutera icyuma umugabo we ariko ntiyamwica.

Ku ruhande rwa Claudine ashinjwa kuba yateraye ibyuma umugabo we kugeza aho yari agiye kumumaramo umwuka. Ngo bapfuye y’uko umugabo we yajyaga amuca inyuma bikaba bivugwa y’uko uru rugo rwari rusanzwemo amakimbirane nk’uko byemezwa n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt Hitayezu Emmanuel yatangaje ko abo bagore bombi bafunzwe nyuma y’uko abaturage batanze amakuru y’amakimbirane muri izo ngo.

Yagize ati “ Polisi yabimenye binyuze mu guhanahana amakuru kuko abaturage nibo babwiye Polisi ibijyanye n’aya makimbirane ndetse no kutumvikana byari biri kuvugwa muri iyi miryango ."

Yavuze ko bagejejwe mu bugenzacyaha ngo bakorerwe dosiye buri umwe ku byaha aregwa.

Supt Hitayezu yasabye abaturage kwirinda amakimbira kuko ageze ku rupfu.Yavuze abaregwa baramutse bahamwe n’ibi byaha bashinjwa umwe ashobora guhanishwa ingingo y’148 mu gitabo cy’amategeko ahana aho yafungwa hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri akanatanga ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 100 000Frw na 500 000Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa