Kigali: Polisi yafashe umugabo n’umugore biyitaga umupolisi

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 18 November 2017 Yasuwe: 1620

Ku wa kane tariki 16 Ugushyingo uyu mwaka Polisi y’u Rwanda yaburijemo ibikorwa by’ubwambuzi bushukana bw’amafaranga byakozwe n’abantu babiri biyitaga Abakozi b’Inzego za Leta.

Abakurikiranyweho ibi byaha ni Nibagwire Antoinette wafatiwe mu karere ka Gasabo na Iradukunda Eric wafatiwe mu ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Nibagwire yafatiwe mu cyuho yiyita Umupolisikazi arimo gusaba amafaranga abafite impushya zo gutwara ibinyabiziga zataye agaciro bo mu kagari ka Kabuga ya mbere, mu murenge wa Rusororo abizeza ko azazongera agaciro.

Yavuze ko ubwo uyu mugore yafatirwaga mu kagari ka Kabuga ya mbere, mu murenge wa Rusororo yasanganywe Impushya zo gutwara ibinyabiziga z’abantu barindwi batandukanye zataye agaciro zirimo esheshatu z’agateganyo na rumwe rwa burundu rw’urwego rwa B (Kategori B).

SP Hitayezu yavuze ko Iradukunda we yafatiwe mu kagari ka Gako, mu murenge wa Masaka ahagana saa yine z’ijoro arimo aha amabwiriza abafite utubare muri ako gace ngo badukinge ababwira ko barengeje amasaha yo gucuruza; nyamara amabwiriza y’inzego z’ibanze avuga ko isaha ntarengwa yo gukinga utubare ari saa tanu z’ijoro.

Yagize ati,"Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko yakoze ibi yiyita Umukozi w’Umurenge wa Kicukiro ushinzwe urubyiruko. Ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abamukemanze ubwo yari amaze gutanga ayo mabwiriza mu tubare tubiri."

Mu butumwa bwe, SP Hitayezu yagize ati, "Ba Rutemayeze nk’aba barahari. Ni byiza gushishoza kugira ngo hatagira ucuzwa utwe. Abiyitirira inzego zirimo iza Leta n’izikorera bagakora ibinyuranyije n’amategeko birimo kwambura abaturage amafaranga bakoresheje uburiganya bw’uburyo butandukanye bamenye ko bitazabahira; bazafatwa babiryozwe."

Yavuze ko Iradukunda afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Masaka, naho Nibagwire akaba afungiwe ku ya Rusororo; kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba aba bombi hari abo bambuye amafaranga bakoresheje ubwo buriganya.

Yashimye abatanze amakuru yatumye aba bombi bafatwa, aboneraho gusaba buri wese kuba ijisho n’amatwi by’umutekano nk’uruhare rwe mu gukumira no kurwanya icyahungabanya umutekano aho kiva kikagera.

Umuntu uhamwe n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 318 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bugesera: Umwana yasuye Polisi bamwambika umwenda wayo

Abanyeshuri biga mu ishuri ribanza rya Rafiki foundation basuye sitasiyo ya...
23 June 2018 Yasuwe: 4775 0

Gasabo: Umugabo yaguze umuhoro mushya atemagura umugore arahunga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 21 Kamena umugabo witwa Rutaganira...
21 June 2018 Yasuwe: 3849 3

Nyaruguru: Abantu bitwaje imbunda bateye Nyabimata bica abantu, bakomeretsa...

Imodoka ya Gitifu yahiye iba umuyonga Muri iri joro ryakeye abantu bitwaje...
20 June 2018 Yasuwe: 18037 6

Gatsibo: Gitifu uvugwaho gusambanya umwana akamutera inda ati ’Si njye...

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gakorokombe mu Murenge wa Muhura,...
19 June 2018 Yasuwe: 4064 0

Kigali: Hasojwe amahugurwa mpuzamahanga yitabiriwe n’ ibihugu...

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ubutabera ushinzwe itegeko nshinga...
17 June 2018 Yasuwe: 693 0

Musanze: Umusirikare uherutse mu butumwa bw’ amahoro yirashe...

Sergeant Rukara Olivier wari umusirikare mu ngabo z’ u Rwanda mu ijoro ryo...
15 June 2018 Yasuwe: 7637 2