skol
fortebet

Kigali: Polisi yafashe umugabo n’umugore biyitaga umupolisi

Yanditswe: Saturday 18, Nov 2017

Sponsored Ad

Ku wa kane tariki 16 Ugushyingo uyu mwaka Polisi y’u Rwanda yaburijemo ibikorwa by’ubwambuzi bushukana bw’amafaranga byakozwe n’abantu babiri biyitaga Abakozi b’Inzego za Leta.
Abakurikiranyweho ibi byaha ni Nibagwire Antoinette wafatiwe mu karere ka Gasabo na Iradukunda Eric wafatiwe mu ka Kicukiro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Nibagwire yafatiwe mu cyuho yiyita Umupolisikazi arimo gusaba amafaranga abafite (...)

Sponsored Ad

Ku wa kane tariki 16 Ugushyingo uyu mwaka Polisi y’u Rwanda yaburijemo ibikorwa by’ubwambuzi bushukana bw’amafaranga byakozwe n’abantu babiri biyitaga Abakozi b’Inzego za Leta.

Abakurikiranyweho ibi byaha ni Nibagwire Antoinette wafatiwe mu karere ka Gasabo na Iradukunda Eric wafatiwe mu ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Nibagwire yafatiwe mu cyuho yiyita Umupolisikazi arimo gusaba amafaranga abafite impushya zo gutwara ibinyabiziga zataye agaciro bo mu kagari ka Kabuga ya mbere, mu murenge wa Rusororo abizeza ko azazongera agaciro.

Yavuze ko ubwo uyu mugore yafatirwaga mu kagari ka Kabuga ya mbere, mu murenge wa Rusororo yasanganywe Impushya zo gutwara ibinyabiziga z’abantu barindwi batandukanye zataye agaciro zirimo esheshatu z’agateganyo na rumwe rwa burundu rw’urwego rwa B (Kategori B).

SP Hitayezu yavuze ko Iradukunda we yafatiwe mu kagari ka Gako, mu murenge wa Masaka ahagana saa yine z’ijoro arimo aha amabwiriza abafite utubare muri ako gace ngo badukinge ababwira ko barengeje amasaha yo gucuruza; nyamara amabwiriza y’inzego z’ibanze avuga ko isaha ntarengwa yo gukinga utubare ari saa tanu z’ijoro.

Yagize ati,"Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko yakoze ibi yiyita Umukozi w’Umurenge wa Kicukiro ushinzwe urubyiruko. Ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abamukemanze ubwo yari amaze gutanga ayo mabwiriza mu tubare tubiri."

Mu butumwa bwe, SP Hitayezu yagize ati, "Ba Rutemayeze nk’aba barahari. Ni byiza gushishoza kugira ngo hatagira ucuzwa utwe. Abiyitirira inzego zirimo iza Leta n’izikorera bagakora ibinyuranyije n’amategeko birimo kwambura abaturage amafaranga bakoresheje uburiganya bw’uburyo butandukanye bamenye ko bitazabahira; bazafatwa babiryozwe."

Yavuze ko Iradukunda afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Masaka, naho Nibagwire akaba afungiwe ku ya Rusororo; kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba aba bombi hari abo bambuye amafaranga bakoresheje ubwo buriganya.

Yashimye abatanze amakuru yatumye aba bombi bafatwa, aboneraho gusaba buri wese kuba ijisho n’amatwi by’umutekano nk’uruhare rwe mu gukumira no kurwanya icyahungabanya umutekano aho kiva kikagera.

Umuntu uhamwe n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 318 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa