skol
fortebet

Kigali: Polisi yerekanye itsinda ry’abakekwaho kwiba mu maduka hirya no hino mu gihugu

Yanditswe: Tuesday 17, Nov 2020

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki ya 16 Ugushyingo, ku cyicaro cya Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali i Remera ahazwi nko kuri Metropolitan, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru itsinda ry’abantu 5 bakekwaho ubufatanye mu kwiba abaturage amafaranga bakoresheje imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai/Santafe RAD 995 Y.

Sponsored Ad

Abagize iri tsinda bose ni urubyiruko, bakaba baribo: Kalisa Ally w’imyaka 24, Ndeze Vital w’imyaka 27, Bizimana Charles w’imyaka 28, Manzi Chritian Darius w’imyaka 28 na Rukundo Patrick w’imyaka 32.

Aba basore bibaga kenshi mu maduka akomeye, cyane cyane ay’abantu babona ko bashobora kuba bafite amafaranga menshi. Barafashwe na Polisi mu mpera z’icyumweru dusoje bafatirwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali, mu Murenge wa Gatenga wo mu Karere ka Kicukiro ndetse no mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo ndetse n’imodoka bakoreshaga muri ubwo bujura nayo yarafashwe.

Umwe muri aba bakekwa, Manzi Chritian Darius, yavuze ko batangiye ubu bujura muri Gicurasi uyu mwaka, avuga ko aho yajyanye na bagenzi be kwiba ari habiri honyine i Gisenyi mu Karere ka Rubavu no mu Karere ka Huye.

Ati “Iri tsinda naryinjijwemo n’uwitwa Patrick nyuma yo kuva mu bihe bya guma mu rugo. Nkigeramo nasanzemo mugenzi wanjye twari tuziranye kuko twize ku kigo kimwe cya Remera Catholique witwa Ndeze Vital. Twibye amafaranga ibihumbi 700 mu iduka ryo ku Gisenyi, twiba no murindi duka ryo mu Mujyi wa Huye ibihumbi 340. Aha hose twahibaga twabanje kuhagenzura tukiga n’uburyo tuzahiba.”

Aba basore bakoreshaga iyi modoka kugira ngo ibafashe kugenda no kugera aho bashatse hose mu gihe gito. Bafashwe bamaze kwiba ahantu hatandukanye harimo mu Karere ka Kirehe ku Murindi wa Nasho bahibye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600, muri Nzeri uyu mwaka, mu Karere ka Rubavu bahibye ibihumbi 700 mu kwezi k’Ukwakira, mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo mu Ukwakira bahibye amafaranga ibihumbi 440.

Bibye kandi mu Karere ka Huye mu kwezi k’Ugushyingo, bahibye ibihumbi 460, mu Karere ka Nyagatare bahibye ku itariki ya 08 Ugushyingo bahiba amafaranga ibihumbi 300, kuri izi tariki kandi bibye umugore witwa Nyirangirimana Eline ucururiza mu Murenge wa Gitega, ucuruza ibikoresho byo mu rugo akaba n’umucuruzi wa serivisi za banki. Bamwibye amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi ijana, kuri uwo munsi banibye uwitwa Muhineza Jules ucururiza muri quartier commercial mu karere ka Nyarugenge mu mugi rwagati, bamwibye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 415.

Nyirangirimana Eline wibwe n’iri tsinda, yavuze ko ku Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo ahagana saa saba z’amanywa, imodoka y’umukara yo mu bwoko bwa Hyundai yaje igahagarara imbere y’iduka ry’aho acururiza i Nyamirambo maze ahamagarwa n’abantu bari muri iyo modoka ngo ni aze bamubwire.

Ati “Bampamagaye kuza ku modoka nk’aho hari ikintu bashaka kugura. Ni uko bakomeza kumbaza ibibazo byinshi bijyanye n’akazi nkora ariko umwe muri bo ava mu modoka yinjira mu iduka ryanjye abandi bakomeza kumbaza, nyuma naje kumva umuntu arimo amenagura ibintu mu iduka mpita nsubirayo.”

Yakomeje avuga ko agisubirayo yahuye na wa wundi wavuye muri iyo modoka asohoka mu iduka rye nyuma yo kumwiba amafaranga, bahuye ayafite mu ntoki.

Ati "Nagerageje kumufata ariko andusha imbaraga ariruka arayajyana. Ndibuka imodoka bakoreshaga n’umuntu winjiye mu iduka ryanjye, nubwo atari mu bafashwe berekanwe hano.”

Iri tsinda kuri uwo munsi kandi ni nayo mayeri bakoresheje biba Muhineza Jules, ubwo bamusangaga aho acururiza mu iduka imbere y’isoko rya Nyarugenge ibikoresho bitandukanye na serivisi za banki, ni nako kandi ngo bagendaga bakoresha ayo mayeri aho bibye hose mu gihugu.

Nsengayire Schadrack nyiri imodoka yifashishwaga n’iri tsinda mu bikorwa by’ubujura yavuze ko imodoka ye yayikodeshaga umuntu utwara ba mukerarugendo, ngo yatunguwe no kumva ahamagawe bamubwira ko imodoka ye yafatiwe mu bikorwa by’ubujura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko ibikorwa bigikomeje byo gufata n’abandi bagize iri tsinda.

Yagize ati “Kuba twerekanye aba bakekwaho kuba abajura, turizera ko n’abandi bibwe muri ubwo buryo tutazi bazaza gutanga ikirego. Ariko nanone tugatanga ubutumwa bw’uko abantu nk’aba bakora ibikorwa nk’ibi bibi ntaho bafite ho kwihisha Polisi n’abaturage muri rusange.”

CP Kabera yongeyeho ati “Mu kwezi gushize twari hano twerekana itsinda ry’abajura ryibasiraga sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri peteroli, uyu munsi twerekanye irindi tsinda ryibaga abacuruza serivisi zijyanye na banki n’amaduka. Ikigaragara ni uko ushobora gutegura imigambi yawe mibi ukayikora ariko amaherezo ugafatwa ugashyikirizwa ubutabera.”

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 yo ikavuga ko ibyo bihano byikuba kabiri iyo icyaha cyakoze n’itsinda ry’abantu barenze umwe.

RNP

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa