skol
fortebet

Kigali: Umugabo yafatiye mu cyuho umugore we arimo gusambana

Yanditswe: Monday 02, Oct 2017

Sponsored Ad

Umugore w’ abana batanu wo mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge mu mugi wa Kigali yaguwe gitumo n’ umugabo we n’ abanyerondo arimo gusambanira iwe mu rugo.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukwakira 2017, ubwo uyu mugabo uvuga ko yari asanzwe afite amakuru y’ uko umugore we amuca inyuma yamwifatiraga.
Abaturanyi b’ uyu muryango bavuga ko uyu mugore wafashwe yari yarabigize ingeso. Ngo si ubwa mbere yari azanye abandi bagabo kumusambanyiriza mu rugo rwe n’ (...)

Sponsored Ad

Umugore w’ abana batanu wo mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge mu mugi wa Kigali yaguwe gitumo n’ umugabo we n’ abanyerondo arimo gusambanira iwe mu rugo.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukwakira 2017, ubwo uyu mugabo uvuga ko yari asanzwe afite amakuru y’ uko umugore we amuca inyuma yamwifatiraga.

Abaturanyi b’ uyu muryango bavuga ko uyu mugore wafashwe yari yarabigize ingeso. Ngo si ubwa mbere yari azanye abandi bagabo kumusambanyiriza mu rugo rwe n’ umugabo we.

Uyu mugabo yavuze ko we ubwe yamwiboneye ati "Idirishya ryari rikinguye nabibonye bari barimo gusabana nari kumwe n’ inkeragutabara, hari n’ abafashe amafoto uretse ko njye telefone yanjye idafotora"

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge, yatangarije Igihe ko umugabo w’uwo mugore yatabaje abashinzwe umutekano kugira ngo nabo birebere amahano umugore we yakoraga.

Yagize ati “Umugabo we ni we yaje kurega ku murenge kuko yari yarajyanye abana i Kampala noneho twohereza irondo risanga bikingiranye mu nzu rirabazana.”

Umugabo w’uyu mugore yavuze ko yahisemo kugaragaza uburyo umugore we amuca inyuma kubera ko yari amaze kubirambirwa.

Yagize ati “Bimaze igihe kinini akora izo ngeso z’ubusambanyi ariko nkagenda mbyihanganira kuko twari dufitanye abana, iyi yari inshuro ya gatatu kuko mbere nari naramufashe kabiri nabwo ari gusambana ku buryo ari cyo cyatumye nitabaza Polisi n’abanyerondo kuko njye ubwanjye ntacyo nari kubikoraho.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo yemeze ko umugore we yasambanye byatewe n’uko yasanze bari bibagiwe gukinga idirishya noneho we n’abanyerondo barungurutse babyibonera n’amaso.

Uyu mugore aguwe gitumo ari gusambanira iwe, we n’umugabo basambanaga wasohotse igitaraganya yambaye imyenda ihindurije, bahise bashyikirizwa Polisi, ibajyana kuri sitasiyo ya Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa