skol
fortebet

Kigali: Umugabo yasanze umugore we aryamanye n’ undi mugabo mu buriri bwe bambaye ubusa

Yanditswe: Monday 10, Sep 2018

Sponsored Ad

Mu Murenge wa Rwezamenyo mu Kagari ka Kabuguru II, mu Karere ka Nyarugenge, umugabo yaguye gitumo umugore we aryamanye n’undi mugabo mu buriri bwe ababazwa n’ imico mibi uwo mugore arimo kwigisha abana babyaranye.

Sponsored Ad

Ahagana saa Mbiri n’igice z’ijoro ryo ku wa Gatandatu, uyu mugabo yasanze umugore we bafitanye abana babiri aryamanye n’undi mugabo, yambaye ubusa.

N’agahinda kenshi, uyu mugabo yabwiye Igihe ko yasanze uwo mugabo aryamye ku buriri yambaye ubusa, umugore we ari kumwagaza mu gituza.

Ati “Njye byantunguye cyane kuko siniyumvishaga ko ashobora kuzana undi mugabo mu cyumba imbere y’abana kuko bari bakiri maso.”

Akimara kubona iri shyano, yahamagaye inzego z’umutekano kugira ngo nazo zibyirebere.

Mu kwiregura kwe umugore yavuze ko atacyifuza kubana n’umugabo we, amubwira ko yatuza agategereza umwanzuro w’inkiko kuko yamaze kwaka gatanya.

Ati “Ariko se azajya afuhira buri muntu wese kugeza ryari, yatuje agategereza imyanzuro y’inkiko ko nasabye gutana na we, ibindi akabireka.”

Umugabo wasanzwe aryamanye n’umugore w’abandi, ubwo abaturage bahururaga ari benshi, yumvikanishije kwihagararaho n’amashagaga menshi avuga ko iyo nyir’urugo amukoraho yari bumusebereze imbere y’abana be.

Aba bombi bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyakabanda ariko bahita barekurwa kuko nta kimenyetso kigaragaza ko basambanye.

Ibitekerezo

  • Mbega ibyago. Aka ni agaduzuguro. Abashingamategeko mu rwego rwo gutabara bene aba bagabo/abagoreo bazashyire muri "faits jusyificatifs de l’infraction" kino gikorwa.
    Maze urebe ngo turamena imitwe izo nkozi zibibi

    Aha birakaze njye sinabyihanganira nabasenya

    Ngwiki?amategeko y’u Rwanda azavugururwe ibi biteye isoni ku gihugu ni isi yose.ngo ntakimenyetso kandi umugabo yasanzwe aryamye ku gitanda murugo rwa mugenzi we.plz aka karengane ntabwo kazashoboka ngo ni amategeko kandi nibyo bituma abantu bicana mungo kuko ntabwo abayobozi bazi gukemura ibibazo muri gahunda.

    Ibigore byikigali ni ibiraya nanjye uwanjye naramufashe tubyaranye 2.

    dore ibi nibyo bituma abantu bicana ikimenyetso kirenze gusanga abantu bambaye ubusa bari mu buriri ni ikihe koko?

    Ariko ibi ni ibiki byateye uru Rwanda koko. Ngaho nibicana ngo bari bafitanye amakimbirane ariko yoroheje, ubu se uyu mugore aryama mu gitanda kimwe n’umugabo we agasinzira.
    Ngo azajya afuhira abantu bose? Egoko!!! mu cyumba cy’umugabo. None polisi yabarekuye ngo nta bimenyetso, ikimenyetso kirenze icyo kujya mu buriri bw’undi mugabo bashaka ni ikihe?
    Ndumiwe pe. ubuse si ugushyikira ubwicanyi busigaye bubera mu miryango. Rero ngo abagore bahawe agaciro reka bateshe agaciro abagabo babo ni igihe.

    Njyewe nari kuzana icyo mbonye cyose ngahita nkubita imbwa mu kico kandi ubundi nkajya kwikomerereza ubuzima muri 1930 nubundi ntacyo mba nkiramira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa