skol
fortebet

Kigali: Umupolisi ukomeye arashinjwa gusambanya umugore w’ abandi akaruma umunwa wa nyiri urugo

Yanditswe: Friday 09, Nov 2018

Sponsored Ad

Umupolisi ufite ipeti rya Senior Superintend kuri uyu 8 Ugushyingo yafatiwe mu rugo rw’ undi mugabo yagiye kumusambanyiriza umugore, nyiri urugo ahahingutse bararwana amuruma umunwa.

Sponsored Ad

Byabereye mu rugo rw’ umupolisikazi ruherereye, mu mudugudu w’ ingenzi, akagari ka Kigarama umurenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Ababibonye bavuze ko uyu mupolisi(umusambanya) yari afite pistori yanashyizemo isasu asa nk’ uwiteguye kurasa, ndetse ngo yaneretse ikarita y’ akazi abadaso bari bagiye kumufata basanga ni umuntu urenze.

Umuturage yagize ati “Icyo umugore we akangisha ngo ni umwafande, n’ uwo bari bagiye gusambana ngo ni umwafande.”

Uyu mugabo wasambanyirizwaga umugore , yahise atabwa muri yombi ariko abaturage babibonye bo bemera ko arengana.

Umwe ati “Uriya mugabo agomba kurenganurwa, arikuzira ubusa ntabwo wasanga umugore wawe bari kumurongora ngo ureke gutabaza ariko we yabikomerekeyemo. Bamuvanye mukagari bamwinjiza mumodoka nk’ imbobo nk’ igisambo, bamugira nk’ umuntu kandi atari mu cyaha.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari ka Kigarama yabwiye TV1 ko bagerageje guhosha amakimbirane ibisigaye bakabiharira polisi.

Yagize ati “Umugabo yari aje gusura umugore utuye hano, ahimukiye vuba ahamaze amezi abiri. Tugiye kumva twumva haje undi mugabo uvuga ko ari umugabo we, araje ageze hano ku kagari ngo baze bamufashe asange umugore we, mugihe tukiri aha ngaha umugabo aba arirukanse asa n’ aho avuga ngo reka njye kubafata bahita barwana”

Uyu mupolisi yahise asimbuka igipangu nyiri urugo asa n’ aho amubuze ariko inzego z’ umutekano zari zamaze kuhagera zimuta muri yombi ariko na nyiri urugo ziramujyana.

Bombi baraye kuri sitasiyo ya polisi ya Gikondo. Polisi y’ u Rwanda n’ urwego rushinzwe iperereza ntacyo baratangaza kuri iki kibazo.

Andi makuru UMURYANGO wamenye ni uko uyu mugabo wasambanyirijwe umugore bari basanzwe bari mu nzira zo kwaka gatanya.

Ibitekerezo

  • Nubwo bari muli process yo gutandukana,aracyari umugore we.Gusa "gatanya" ni nyinshi cyane muli iki gihe,ahanini kubera ubusambanyi.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    mutubuire izina ryuwo Ssp muraba mukoze

    uwo mu police ukomeye gutyo uzize ikuma kweri!! ingaruka z’icyaha n’urupfu satani aragushuka ariko iyo igihe kigeze arakwigarika ukabambwa wenyine. abantu nibareke guca inyuma abo bashakanye, kuko n’icyaha Imana yanga urunuka kandi kizanira umuvumo umuryango.

    Akarere ka Kacyiru ntikabo!

    Umurenge wa gikondo ,ntuba kacyiru ,nuwo mudugudu mwavuze ntuba mu murenge wa gikondo uba muwa kigarama .mu kerera ka kicukiro
    Kandi mu turere tuba mu Rwanda nta karere ka kacyiru kabaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa