skol
fortebet

Kigali: Umupolisi yarashe umumotari arapfa

Yanditswe: Saturday 19, May 2018

Sponsored Ad

Umumotari utaramenyekana amazina yarasiwe n’ umupolisi I Kabuga mu mujyi wa Kigali, polsi iravuga ko uyu mumotari yashatse kurwanya polisi no kuyambura imbunda.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda CP Theos Badege yatangarije Ukwezi ko uyu mumotari yakoze amakosa yo mu muhanda, abapolisi bakamuhagarika bamwaka ibyangombwa akabibura , bakamwambika amapingu agacunga abapolisi ku jisho akiruka.

CP Theos Badege avuga ko birutse bakagera nko mu kilometero kimwe biruka mu tuyira duto no mu bigunda, hanyuma umumotari akaza kugera ubwo ahagarara ariko ngo nyuma yashatse kongera kwiruka umupolisi aramufata ariko umumotari ashaka kumurwanya amwambura imbunda, umupolisi amurusha imbaraga abasha kugumana imbunda ye hanyuma ngo uwo mumotari ashatse kongera kwiruka umupolisi ahita amurasa.

CP Theos Badege avuga ko bibabaje ariko abantu bakaba bakwiye kubikuramo isomo. Yagize ati: "Birababaje birumvikana, kuba twabuze umuntu birababaje ariko abantu bagakwiye kumenya uko bakwiye kwitwara. Ni ngombwa kwirinda gukora ibyaha ariko no mu gihe wabiguyemo, ugomba gukurikiza icyo amategeko ateganya ukareka ugahanwa aho gushaka kubihunga ngo ugere n’aho urwanya abashinzwe umutekano."

CP Theos Badege avuga ko kugeza ubu umurambo w’uwo mumotari wajyanywe mu bitaro kugirango abaganga bakore raporo, hanyuma ikibazo cy’ibyabaye cyo kikaba cyashyizwe mu maboko y’inzego z’ubugenzacyaha kugirango zikore akazi kazo.

Ibitekerezo

  • UYU MUTURAGE ARARENGANYE NATAHE MURINO MINSI POLICE IRIKWITWARA NABI EJOBUNDI BAFASHE UMUNYAMAKURU TWIZEYIMANA FIDELE WA TV1 MUBYUKURI IYO UYU MUNYAMAKURU ABURA GIKURIKIRANA YARI KURASWA BIKAVUGWA KO YASINZE AKARWANA

    ariko buriya :yamwambitse amapingu ariruka ??nyuma aramufata ,ubwo yamurwanyije gute yambaye amapingu ?kandi abapolice baribabiri ??ubwo yarikubanesha gute ari 2 ?ntago umuntu 1yarwanya abantu 2kandi yambaye amapingu.

    ariko murumva bishobokako umuntu wambaye amapingu yarwanya umuntu ufite imbunda?ahubwo se umuntu uziritse afite ubushobozi bwo kwiruka 1km?nyakubahwa afande mudusobanurire.

    Ariko polic mwazize izindi tecnike zitari ukurasa abaturajye umunu wambaye amapingu yakwaka gute umu polic imbunda nimishake uko mwaba kinyamwuga

    UYU MUMOTARI ARAHARENGANIYE PE ! UMUNTU WAMBAYE AMAPINGU YAKAMBURA UMUNTU IMBUNDA KOKO ? UMUVUGIZI WA POLISI HARIYA ARATUBESHYE RWOSE ! UBUBARAJE UWO WAKOZE IRYO BARA BAMUJYANE I RUSIZI

    umupolisi nawe yakoze amakosa, ntiyagombaga kumurasa mukico ahubwo yari nko kumurasa akaguru. ibyo rwose ni icyaha gihanirwa namategeko

    Mbibonye kuri TV one ariko birababaje pe

    ariko ntimukabeshye.umuntu wambaye amapingu atwana ate?ubundi uribuka ukuntu wadedemangaga kuri telefone TV1ikubaza uko byagenze none utabeshya NGO ibyangombwa NGO kurwana kwiruka!ubundi mwibuka ko Imana ibaho cyangwa ni ukubaho mubuzima bw’ikibi gusa?

    Uriya mupolisi yagombye kuburanishwa. Kdi akaburanishirizwa aho icyaha cyabereye. Ese iby’umuvugizi w’igipolisi avuga tuzajya tubiha akahe gaciro ko akenshi biba bitandukanye n’iby’abantu bari bibereye ahabereye igikorwa runaka. Murakoze

    Kubwanjye ndumva nuwo mupolice yakoze ikosa ,nonese ko yari yanamwambitse ipingu !kuki yamurashe ?aho ntukubeshya niyabona Uko amurwanya yamurenganije ,Imana imwakire mubayo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa