skol
fortebet

Kigali: Umusirikare yarashe mugenzi we agerageza gutoroka

Yanditswe: Friday 20, Oct 2017

Sponsored Ad

Umusirikare wari wajyanywe kuburanishwa ku rukiko rwa gisirikare ruherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, yarashwe na mugenzi we ahita apfa.Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira.
Pte Muhirwa Jean Marie Vianney yarashwe ashaka gutoroka ubwo yari ku Rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo. Ngo uyu Jean marie Vianney yashatse gutoroka yuririye ku ruhande rw’inyuma rw’igipangu gikikije urukiko, hanyuma undi musirikare uri mu bari bacunze abagororwa b’abasirikare ahita (...)

Sponsored Ad

Umusirikare wari wajyanywe kuburanishwa ku rukiko rwa gisirikare ruherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, yarashwe na mugenzi we ahita apfa.Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira.

Pte Muhirwa Jean Marie Vianney yarashwe ashaka gutoroka ubwo yari ku Rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo. Ngo uyu Jean marie Vianney yashatse gutoroka yuririye ku ruhande rw’inyuma rw’igipangu gikikije urukiko, hanyuma undi musirikare uri mu bari bacunze abagororwa b’abasirikare ahita amurasa arapfa.

Akaba yarashwe mu mugongo ubwo ahita ajyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, ari naho yaje kugwa.Aganira na IGIHE ducyesha iyi nkuru Umuvugizi wa RDF, Lt Col Munyengango Innocent yemeje aya makuru ati “Ni ibintu bibabaje.
Byabaye ahagana saa sita ku Rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo, umusirikare ucunzwe yari yaje gucibwa urubanza yitwa Private Muhirwa Jean Marie Vianney. Bari barangije kumutakira igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 kubera icyaha cyo guta akazi. Nyuma asimbuka urupangu ku bw’amahirwe make uwari umurinze aramurasa aza kugwa ku bitaro bya CHUK.”

Munyengango yavuze uwamurashe yahise afungwa aho ari mu maboko ya ‘Military Police’ mu gihe hari gukorwa iperereza ku mpamvu z’iryo raswa.

Pte Muhirwa yari kumwe n’abandi bafungwa umunani bagiye ku bwiherero nyuma y’uko urukiko rwari rumaze kwemeza ko bazaburana bafunzwe by’agateganyo.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa