Kigali: Polisi ikomeje iperereza ku rupfu rw’ umukobwa wiciwe Kimironko

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 12 January 2018 Yasuwe: 2091

Polisi y’ u Rwanda iravuga ko kugeza ubu igikora iperereza ku rupfu rw’ umukobwa wari umukozi mu rugo ruherereye mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo mu mugi wa Kigali. Amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko uyu mukobwa yaba yishwe na mugenzi we bakoranaga akazi ko mu rugo, gusa polisi iravuga ko nta mpamvu irabona zatuma ikeka ko uyu musore ariwe wakoze ubwo bwicanyi

Nk’ uko Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu mugi wa Kigali SSP Emmanuel Hitayezu yabitangarije UMURYANGO ko aya makuru polisi yo mu mugi wa Kigali yayahawe n’ abaturage igezeyo isanga uwo mukobwa yishwe.

Yagize ati "Ayo makuru polisi yayamenye mu gitondo mu ma saa mbili iyahawe n’ abaturage igiyeyo isanga umukobwa yapfuye, itangira iperereza. Umurambo wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru.

SSP Hitayezu ubwo yavuganaga n’ UMURYANGO mu saa cyenda z’ amanywa yatangaje ko iperereza rigikomeje, nta kimenyetso na kimwe cy’ uburyo uwo mukobwa yishwemo yadutangarije ahubwo yatubwiye ko nabyo bikiri mu iperereza.

Uwo musore abaturage bakekaho ko ariwe wishe uyu mukobwa bakoranaga akazi ko mu rugo ni umusore w’ Umurundi uri mukigero cy’ imyaka 20 y’ amavuko, gusa ngo amaze igihe kinini aba mu Rwanda.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble EssaeeyWough

    Running late with the deadline for your work? Then we are your reliable assistant in paper help.

    Get ready to ask for our assistance when you need essays, research or course works, reports, case studies, etc.
    Our experts have seen it all and are ready to start working on your assignment right away. Go for it!

    Get an essay or any other homework writing help

    https://is.gd/1ZI3nJ

    i don’t know what to write my paper about vgmc
    write my persuasive washi paper eggs
    pay to write my paper uqam
    what should i write my paper about gettysburg
    do my essay tbh
    need someone write my paper ninja stars
    buy an essay ejaculation
    pay someone write my international paper svetogorsk
    do my essay year 7
    don’t want to write my paper tmnt
    do my history essay wlky
    buy narrative essay dlink
    do my homework qnb
    writing my research military paper dd214
    i don’t wanna write my paper slitting machine
    buy nursing essay lv bags

    http://ow.ly/GgNW30gh3qA

    yesterday

Inzindi nkuru

‘Iyo utubashye amategeko Leta ikwereka ko habaho no kuyatinyishwa’ Badege...

Polisi y’u Rwanda iravuga ko ibyabaye kuri uyu wa Kane bigomba gusiga...
23 February 2018 Yasuwe: 8901 12

Impunzi eshanu z’ Abanyekongo zapfiriye mu myigaragambyo mu Rwanda

Igikorwa cyo guhoshya imyigaragambyo y’ impunzi z’ Abanyekongo yari imaze...
23 February 2018 Yasuwe: 3597 0

Nyabugogo: Ikamyo yacitse kontineri abamotari bakizwa n’ amaguru moto...

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018, Nyabugogo...
21 February 2018 Yasuwe: 6343 2

Impunzi z’ Abanye- Congo zasohotse inkambi zirigaragambya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2018 impunzi...
21 February 2018 Yasuwe: 2226 0

EAC: Abasirikare b’inzobere mu buvuzi biyemeje kunoza ireme ry’ubuvuzi

Abasirikare b’inzobere mu buvuzi bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika...
20 February 2018 Yasuwe: 473 0

Amajyepfo:Babiri bafatanwe ibikoresho byo mu nzu bibye

Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Nyamagabe na Huye yataye muri yombi...
17 February 2018 Yasuwe: 731 0