skol
fortebet

Kigali: Umwe muri ba bana baheruka gutwikirwa muri ruhura yari aharaye bwa mbere, ababyeyi bari mu gahinda

Yanditswe: Wednesday 03, May 2017

Sponsored Ad

Irabizi Shemu w’imyaka 18, wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza kuri Sainte Famille. Avuka mu mudugudu wa Kigugu, akagari ka Kamutwa mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo, ni umwe mu bana babiri baherutse gutwikirwa muri ruhurura bikabaviramo urupfu. Ababyeyi b’ uyu mwana bari mugahinda nyuma yo kubura umwana wabo bavuga ko ari umwa mbere yari araye muri ruhurura
Ni mwene Saburindi Joseph na Muhimpundu Vestine. Ingeso zo kuraraguzwa no kwanga ishuri yazitangiye se umubyara akimara (...)

Sponsored Ad

Irabizi Shemu w’imyaka 18, wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza kuri Sainte Famille. Avuka mu mudugudu wa Kigugu, akagari ka Kamutwa mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo, ni umwe mu bana babiri baherutse gutwikirwa muri ruhurura bikabaviramo urupfu. Ababyeyi b’ uyu mwana bari mugahinda nyuma yo kubura umwana wabo bavuga ko ari umwa mbere yari araye muri ruhurura

Ni mwene Saburindi Joseph na Muhimpundu Vestine. Ingeso zo kuraraguzwa no kwanga ishuri yazitangiye se umubyara akimara gupfa amarabira mu 2015, bivugwa ko yarozwe. Umwana yatangiye kujya asiba ishuri akajya arara mu baturanyi, akajya ajya no ku muhanda mu bana baziranye ariko nyina akamukurayo buri mugoroba. Yapfuye yari amaze amezi atatu atajya kwiga.

Muhimpundu ni umurezi, we n’umukobwa we Dushimirimana Mari Josee bafite ishuri ry’incuke mu mudugudu w’Impala, akagari ka Rugenge, mu murenge wa Muhima.

Mu kiniga cyinshi, Muhimpundu avuga ko umunsi Irabizi atwikwa, yashatse kujya kumucyura bimwanga mu nda. Ati « wagira ngo ni urupfu rwe rwambungagamo. Yari yaraye mu rugo, akora imirimo ».

Uyu mwana yashyinguwe ku wa Gatandatu nyuma y’umuganda, ariko nyina avuga ko ntacyo yashyinguye. Ati « yari amakara, bamwishe nabi, ku buryo yavungagurikaga », aba afashwe n’ikiniga, afata igitambaro yiteye mu bitugu, yihanagura amarira. Ikiganiro cye na Bwiza.com kirangirira aho.

Mushiki wa Irabizi, Dushimirimana, nawe wari aho bigishiriza incuke, niwe ukikomeje. Agira icyo avuga ku mugambi wa Leta wo kujya bajyana abana bo mu muhanda n’ababyeyi babo mu bigo ngororamuco.

Nubwo hari ababyeyi babirenganiramo ku buzererezi bw’abana bananiranye, Dushimirimana avuga ko babanza bagaha inshingano umubyeyi, unaniwe n’umwana akaba ari we umusabira kujyanwa mu kigo ngororamuco.

Gusa ngo asanga ababyeyi nabo nibatangira guhanwa, bizatanga isomo, bakajya baba hafi y’abana hakiri kare. Ati « uwo mubyeyi ntiyakongera kurebera umwana unanirana, kuko hari ababihorera bakikora ibyo bashatse ».

Umugambi wo kwagura ibigo ngororamuco Leta iwukomeyeho, kuko mu ngengo y’imari ya 2017-2018 hateganijwe amafaranga y’iki gikorwa, nk’uko Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Gatete Claver yabivuze ubwo yamurikaga uyu mu nshinga mu nteko ishinga amategeko.

Ni umugambi utarakiriwe neza na bamwe mu badepite, kuko ngo byaba bivuga ko ikibazo cy’abana b’inzererezi kizahoraho.

Depite Nyirarukundo Ignacienne ati “Kwagura ikigo cya Iwawa ntabwo aribyo, ibi bigo bijya kujyaho byari biteganyijwe ko bitazamara igihe, bijya kujyaho byari ukureba impamvu umuntu yabaye inzererezi, niba yari yarataye ishuri akaba yarisubiramo, niba anywa ibimubangamiye akaba yashyikirizwa abaganga, ariko uku kwagura birasa nk’ibigaragaza ko ibi bibazo bizahoraho.”

Yungamo ati “ biratera impungenge, numva ayo mafaranga twayashyira mu buhinzi, noneho abantu bagahinga bakabona umusaruro ukajya mu nganda, ba bantu bajya mu muhanda bakabona inganda bakoramo, aho kugira ngo twubake ibigo byo kubashyiramo ngo bige, ukeneye kwiga najye mu mashuri y’imyuga areke kumva ko azajya kwigira muri ibi bigo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa