skol
fortebet

Kimironko: N’ubwo Uwimbabazi yari yarishinganishije byarangiye yishwe

Yanditswe: Saturday 11, May 2019

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuwa wa gatandatu taliki 27/4/2019 nibwo abagenderaniraga umunsi ku wundi na Francine Uwimbabazi wari utuye mu murenge wa Kimironko, Akagali ka Kibagabaga, Umudugudu wa Ramiro batangiye kumubura kuri telefoni ye igendanwa ndetse n’abagiye iwe baramubura batangira kugira impungenge z’icyaba cyamubayeho.

Sponsored Ad

Ku wa mbere wakurikiye, abantu batangiye kubona isazi zituma ku idirishya rya kimwe mu byumba biribiri n’uruganiriro byabaga mu nzu yabagamo, biyamabaje inzego z’ubuyobozi n’umutekano bica urugi basanga umurambo we munsi y’igitanda, bikekwa ko yishwe, abamwishe umurambo we bakajya kuwuhisha munsi y’igitanda.

Musabyimana Solange, umukobwa wa nyakwindera yatangarije Umuryango ko Umugenzacyaha w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yababwiye ko raporo ya muganga ku isuzuma ryakorewe umurambo yagaragaje ko yazize urupfu rudasanzwe.

Nta muntu ufitanye igisanira na Uwimbabazi babanaga uretse abakodesha mu mazu amwe n’iyo yabagamo. Yibanaga muri imwe mu mazu yubatswe na mukuru w’umugabo we nyuma waje kwitaba Imana imitungo yose igasigarana se, ariwe Sebukwe wa nyakwigendera.

Umugabo wa Uwimbabazi ngo yari yaramutaye, umwana we mukuru yarashatse, abandi babiri bari ku ishuli naho Sebukwe ugeze mu zabukuru bari bakibana muri ayo mazu umukobwa we yari amaze igihe yaramujyanye aho atuye I Bugesera.

Jean Marie Mutanganzwa, Umuyobozi w’Umudugudu wa Ramiro yatangarije Umuryango ko Uwimbabazi yari yarabagejejeho ikibazo cy’ihohoterwa akorerwa n’abo mu muryango yashatsemo ahanini bapfa amazu bubakiwe n’umwe mu bavandimwe babo, aho bamusabaga kuva mu nzu abamo cyangwa se akazajya ayishyurira ubukode.

Mutaganzwa yatubwiye ko mu gukemura iki kibazo babajije Sebukwe wa nyakwigendera ababwira ko nta muntu ugomba gusohora umukazana we munzu kuko umuhungu we yari yarazubakiye umuryango.

Mu kugeza ikibazo ku buyobozi, ngo Uwimbabazi yahise anishinganisha. Umuyobozi w’umudugudu yatubwiye ko nyakwigendera yari yarishinganishije ko afite ubwoba ko ashobora kwicwa.

Yagize ati:” umugabo we ntibari bakibana, hari abavukana n’uwo mugabo we rero bashakaga ko ava mu nzu Sebukwe arabyanga, yari yarayimuhaye ngo ayibemo n’abana be. Bahoraga bamutuka rero, yari yarishinganishije, tubimenyesha ubuyobozi, yari afite ubutumwa bwinshi bamwandikira bwuzuyemo itoteza, ko agomba kuva mu nzu cyangwa akazavamo nabi”.


Inzu nyakwigendera yabagamo

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yatangarije Umuryango ko ubundi iyo umuntu yishinganishije habaho uburyo umudugudu umucungira umutekano, ariko nanone yagira icyo aba iperereza rikareba niba urupfu rwe hari aho ruhurira n’impamvu yari yatanze yishinganisha.

Yagize ati:” iyo umuntu yishinganishije, inzego z’ibanze nicyo zikora, zihapanga amarondo. Iyo yabimenyesheje rero (hakagira ikimubaho), turakurikirana ngo turebe isano iri hagati y’ibyo yavugaga yari afitiye impungenge n’ibyamubayeho”.

Abana ba Nyakwigendera babwiye Umuryango ko bafite ubwoba ko nabo bakwicwa cyane ko bakeka ko urupfu rwa nyina rufite icyo rupfana n’imitungo y’umuryango kandi abamwishe nta n’umwe urafatwa. Bifuza ko inzego zibishinzwe zakurikirana ababigizemo uruhare bagafatwa.

Nyakwigendera wari ufite imyaka 49 yacuruzaga amakara ngo abone uko abaho. Yashyinguwe kuwa kane taliki 2/5/2019 mu irimbi rya Ndera. Umugabo we n’ubwo bari bamaze igihe batabana ari mu baje kumuherekeza, ariko muramukazi we wahoraga amusaba kuva mu nzu yabagamo ntiyahabonetse.

Ibitekerezo

  • ibi biroroshye abamutotezaga barazwi, msg yahabwaga. ko azavamo nabi abazanditse, bamenyekana, uwo babibwiye akavuga ko atabishinzwe kandi ariwe waregaga, ngo ayivemo utaratabaye, muramu kazi we nibenshi bazabazwa, kandi dufite inzego zibishoboye bizamenyekana hari abazi ko amaraso yumuntu aherà baribeshya,

    It is stupid kwica umuntu Imana yaremye mu ishusho yayo.Imana yaduhaye amategeko tugomba kugenderaho.Ikibazo nuko abayubahiriza aribo bacye nkuko Yesu yavuze.Abo nibo bazaba muli paradizo.Ibyaha abantu bakora,baba bashaka temporary benefits: Kwica,gusambana,kwiba,ruswa,etc...Nyamara se bamara igihe kingana iki ku isi?Ni bake barenza imyaka 70.Ariko nkuko bible ivuga,abantu bumvira Imana,nubwo nabo bapfa,Yesu yavuze muli Yohana 6:40 yuko azabazura ku munsi wa nyuma.Icyo nicyo twagombye guharanira,aho kwibeshya ko ubuzima gusa ari shuguri,amafaranga,politike,etc....Muli Matayo 16:26,Yesu yabajije abantu ati:"Byakumarira iki gukira cyane hanyuma ugapfa ukabisiga" utazongera kubaho?

    NTIBYUMVIKANA KO UMUNTU AGARAGAZA KO UBUZIMA BWE BURI MU KAGA AKICWA HABA HARABAYE UBURANGARE BUKABIJE

    njye numva umuntu yarishinganishije akicwa bigomba kubazwa inzego zishinzwe umutekano rwose. nonese baba bamufashije iki mugihe yabamenyesheje ko ari mu kaga bikarangira akaga kamubayeho atanatabawe koko?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa