skol
fortebet

Kirehe: Abaturage 11 bafungiwe ku kagari , umwe ahava ajya mu bitaro

Yanditswe: Saturday 03, Nov 2018

Sponsored Ad

Abaturage 11 bo mu kagari Rwantonde mu murenge wa Gatore baravuga ko bafungiwe mu biro by’ Akagari, bakagubitwa kugeza ubwo umwe muribo yahavuye ajya mu bitaro.

Sponsored Ad

Aba baturage bamwe bageze muri iyo gereza itemewe ku ku Cyumweru gishize, uwanyuma akageramo ku wa Gatatu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari arabihakana ariko ubuyobozi bw’ akarere buvuga ko iki kibazo bwagishyikirije RIB irimo kugikoraho iperereza nk’ uko Umuseke wabitangaje.

Umwe muri aba baturage witwa Munyanziza Francois yavuze ko ati “Baradukubise cyane gitifu na ba Dasso babiri bakatumanikisha amaguru, bakadukubita jyewe bamaze kunkubita inkoni barambwira ngo mpaguruke maze Gitifu antera umugeri mu gatuza ngwa ngaramye, n’ubu ndumva mbabara.”


Ngo bicaraga gutya bagakubita ibirenge

Ubwo bari bafunguwe bahise bahura n’uwari ubagemuriye bicara aho bahuriye barabanza bararya, ngo bari bamaze iminsi batarya kuko ngo ntibemererwaga gusohoka ngo bajye kwiherera bigatuma birinda kurya ngo badashaka kujyayo.

Aba baturage bemeza ko inkoni bakubiswe zabagizeho ingaruka zikomeye

Urayeneza Celestin umwe mu bari bafunzwe ati “Nta n’umwe muri twe utaribujye kwa muganga kuko twese turababara umubiri wose, nka njye ndababara mu mbavu no munsi y’ibirenge kuko niho bakubitaga cyane no ku kibuno.”

Kuwa kane w’iki cyumweru ubwo bari baraye bakubitwa cyane bwakeye umwe muri bo witwa Mutiganda Ezekias yarembye cyane ajyanwa ku kigo nderabuzima, tukaba twahamusanze bamaze kumwandikira ‘transfer’ imujyana ku bitaro bya Kirehe maze atubwira uko yumva amerewe.


Mutiganda Ezekias ararembye kubera inkoni n’ imigeri yakubiswe n’ abayobozi

Ati “Gitifu yanteye umugeri mu gatuza ncira amaraso, banzana hano kwa muganga narembye, bankubise inkoni nyinshi cyane ku kibuno no ku maguru zigera kuri 32 ndababara umubiri wose.”

Dusingizimana Emmanuel uyobora aka kagali ka Rwantonde uvugwaho gukubita aba baturage yahakaniye umunyamakuru ibyo avugwaho byose yemeza ko ari ibinyoma.

Ati “Barabeshya nta wabakubise n’uwo nguwo uri kwa muganga byatewe n’uko yaje asanzwe arwaye hanyuma arembye tumujyana kwa muganga.”

Tumubajije niba yemerewe gufunga abantu yagize ati “Turabyemerewe….Jyewe nabibwiwe n’umurenge na Polisi ko bariya bantu mba mbafite ku kagali…Ikindi nta n’umuturage natse amafaranga.”

Nsengiyumva Jean Damescene umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko ikibazo bakimenye bakaba bamaze kugishyikiriza urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (RIB) ngo nibasanga koko uyu muyobozi yarakubise abaturage azabihanirwa.

Si ubwambere uyu muyobozi w’akagali ka Rwantonde avugwaho gukubita abaturage nk’uko abo ayoboye babivuga gusa ngo inshuro zose byagiye biba ntawigeze amukurikirana ngo abimubaze.

Muri bariya batashye kuwa kane barekuwe batanze amafaranga y’u Rwanda 20 000 abandi barayabura, ni bo barekuwe ejo ku wa gatanu ubuyobozi bumenye ko harimo kujyayo umunyamakuru.

Bariya baturage bari bafunzwe ku mpamvu zitandukanye, harimo abarobyi bakekwagwaho kuba barafashije umuntu kwambuka ajya Tanzania ajyanyeyo inka. Kuba rero barobera ku Kagera byabaye ngombwa ko ari bo bakekwa barafungwa ariko nyuma bose barekurwa kuko bitabahamye.

Uriya wakubiswe akajyanwa kwa muganga yari yagiye kwishyuza akagali amafaranga yahakoreye kuko yararaga irondo ry’umwuga ntibamuhemba arabihagarika. Bari bamuhamagaye kumwishyura aho kumuha amafaranga ye baramufunga baranamukubita.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa