skol
fortebet

Kirehe: Umugabo yakubise ikibando mugenzi we bimuviramo urupfu

Yanditswe: Sunday 31, May 2020

Sponsored Ad

Ahagana saa mbili z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2020, mu Murenge wa Nyamugari,mu karere ka Kirehe,haravugwa amakuru y’umugabo witwa Hakuzweyezu wakubise mugenzi we ikibando bimuviramo urupfu.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko abantu barimo banywa inzoga, haza kuvuka amakimbirane aturutse ku kuba nyirurugo yabwiraga abanyweraga iwe gutaha kubera urusaku batezaga iwe. Uyu nyirurugo byabereyemo ni we wishwe n’umwe mu banyweraga iwe.

Umwe mu batabaye mbere, Yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uwapfuye yitwa Gakuba, akaba yishwe n’uwitwa Hakuzwe bivugwa ko yanyweraga iwe.

Yadutangarije ko byabereye mu Mudugudu wa Kameya, mu Kagari ka Kagasa, mu Murenge wa Nyamugari. Ati “Uwapfuye yaje kubwira abanywaga “bamaze gusinda” ati ‘murasakuza, mugabanye ijwi cyangwa mutahe’, …mu kubiyama bamuhiritse ahitana icupa ry’inzoga irameneka, batangira gushwana, ariko abandi barabakiza bisa n’ibirangije, ariko umugabo (nyirurugo) akomeza gusaba ko bataha kubera urusaku batezaga.”

Hashize akanya, uriya witwa Hakuzwe ngo yaje kwegura igiti agikubita uriya mugabo inshuro imwe, undi ahita apfa, nta maraso yavuye ngo yahise apfa.

Uwo Hakuzwe yahise yiruka, abari aho bagerageza kumwirukaho arabasiga, barara bamuhiga ijoro ryose, ngo yaje gufatwa nk’uko byemezwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamugari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamugari, Iyamuremye Antoine avuga ko Gakuba Godfrey w’imyaka 43 yishwe na Hakuzweyezu Jean Pierre ku makuru bahawe n’abaturage.

Ati “Twakomeje kumushakisha aho yari yihishe arafatwa, ari kuri RIB ya Nyamugari, arashyikirizwa Ubutabera.”

Ubwicanyi hagati y’abaturage bukomeje gufata intera kuko uretse aba bo mu karere ka Kirehe,kuwa Gatanu mu karere ka Nyanza hamenyekanye inkuru y’umusore w’imyaka 19 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha cyo kwica nyina amukubise isuka mu mutwe.

Uwo musore yari asanzwe abana na nyina w’imyaka 40 y’amavuko, mu Kagari ka Mbuye mu Murenge wa Kibiziri.

Uyu musore ashinjwa kwica nyina ku wa Kane, tariki ya 28 Gicurasi 2020,amuhoye ko yamubuzaga kugurisha ibishyimbo kandi barabihinganye.

Umwe mu baturanyi babo yavuze ko uwo musore akimara gufatwa yavuze ko kwica nyina yabikoze ku wa Kane ahagana saa Mbili za mu gitondo abitewe n’uburakari kuko yari yamubujije kugurisha imyaka bahinganye.

Uwo musore yarafashwe ajyanwa gukorwaho iperereza kuri Sitasiyo ya RIB ya Muyira.

Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Nyagihanga naho havuzwe inkuru y’umusaza w’imyaka 67 wishe umuhungu we uri mu kigero cy’imyaka 18 amukubise isuka mu mutwe nyuma yo kumushinja kumwiba amafaranga ibihumbi 25 Frw yari yagurishije ikawa.

Uyu musaza nawe yishe uyu muhungu we mu rukerera rwo ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2020 babanaga mu Kagari ka Murambi mu Mudugudu wa Gishikiri mu Murenge wa Nyagihanga.

Amakuru abaturanyi b’uyu muryangobahaye ikinyamakuru IGIHE avuga ko uyu musore yamenye ko se babanaga bonyine yagurishije ikawa amafaranga menshi agashaka undi musore w’ikirara bakajya umugambi wo kuza kumucunga asinziriye bakamuniga bakayamwambura.

Ntibyatinze ngo ahagana mu ma saa tatu zijoro basanze uyu musaza aryamye baramukubita bamuhindura intere bamwambura ya mafaranga ubundi ajyanwa na wa musore w’ikirara, undi asubira mu buriri araryama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagihanga, Mutabazi Geoffrey, yabwiye IGIHE ko uyu musaza yishe umuhungu we nyuma yuko nawe yashatse kumwivugana.

Yagize ati “Ejo nijoro mu rukerera umusore uri mu kigero cy’imyaka 18 wari warigize ikirara yamenye ko se yagurishije ikawa, ashaka mugenzi we uherutse muri (Transit center) noneho banoza umugambi wo kwiba se ya mafaranga, baza kuza umusaza aryamye baramuniga, bamukuramo ya mafaranga mu ikabutura yararanaga, baranamukomeretsa ku rutoki, bamusize ari intere bumvaga ko yanegekaye nta mbaraga.”

Yakomeje agira ati “Umusaza yatubwiye ko bigeze nka saa Saba zijoro ngo yatoye agatege gake abona wa muhungu we araryamye niko gufata isuka arayimukubita ahita apfa. Muzehe ni we wabitwibwiriye anatubwira ko niyo afata mugenzi we nawe yari kumwica ngo kuko nabo bagerageje kumwica.”

Gitifu Mutabazi yavuze ko uyu musaza hamwe n’uwo musore wafatanyije n’umwana we kumwiba ngo bombi bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rukorera mu Murenge wa Ngarama muri Gatsibo kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa