skol
fortebet

Kizito Mihigo na Dukuzumuremyi Jean Paul ibyo kujurira yabivuyemo

Yanditswe: Monday 10, Sep 2018

Sponsored Ad

Urukiko rw’ Ikirenga rwagombaga kuburanisha ubujurire mu rubanza rwa Kizito Mihigo na Jean Paul Dukuzumuremyi kuri uyu wa 10 Nzeli 2018, rwanzuyeko ubujurire bwa Kizito Mihigo na Jean Paul Dukuzumuremyi bukurwaho kuko banyiri ubwite babyisabiye.

Sponsored Ad

Umuhanzi Kizito Mihigo na Dukuzumuremyi Jean Paul bari barajuririye urw’Ikirenga ku byemezo by’Urukiko rukuru byo kubafunga, imyaka 10 Kizito na 25 Dukuzumuremyi, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Umuseke watangaje ko uyu mwanzuro urukiko rw’ Ikirenga rwawutangarije Kizito Mihigo na Jean Paul Dukuzumuremyi ubwo bari bitabye urukiko ngo bahabwe umwanzuro w’ amabaruwa yabo.

Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka aba baburanyi baje kuburana ubu bujurire aha ku Rukiko rw’Ikirenga ariko bamenyeshwa ko ubujurire bwabo bwimuriwe igihe kitazwi kubera amavugurura yari yabayeho hagiyeho Urukiko rw’Ubujurire bwari kuburanisha ubujurire bwabo.

Tariki 26 z’uko kwezi kwa gatandatu aba bombi bandikiye Urukiko rw’ikirenga bamenyesha ko bahagaritse ubujurire bwabo, uyu munsi bari baje kumva umwanzuro.

Umucamanza yatangiye abaza Kizito niba ibaruwa yanditse kuwa 26/6/2018 asaba ko ikirego yari yaratanze cy’ubujurire cyahagarara, niba agikomeje uwo mugambi.

Kizito yasubije ko uwo mugambi uwukomeje, babaza umwunganizi we Me Antoinette Mukamusoni nawe avuga ko atabangamira ikifuzo cy’umukiriya we.

Bajya kuri Dukuzumuremyi nawe wanditse icyo gihe, asubiza ko akomeje uwo mugambi, umwunganizi we Me Ntabwoba Brandine nawe asubiza ko atabangamira ikifuzo cy’umukiriya we kuko abyemererwa n’amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu gihe urubanza rutarapfundikirwa batabangamira ikifuzo cy’aba bombi.

Dukuzumuremyi yakatiwe imyaka 25 y’igifungo, ubu yaretse ubujurire bweDukuzumuremyi yakatiwe imyaka 25 y’igifungo, ubu yaretse ubujurire bwe
Umucamanza yahise avuga ko ashingiye ku ngingo ya 186 igika cya kane mu mategeko arebana n’imanza z’inshinjabyaha yemeje ko ibirego Kizito Mihigo na Dukuzumuremyi Jean Paul bari baratanze mu rw’ikirenga bajurira bihagaze.

Umucamanza ntiyigeze asobanura impamvu aba bombi banditse basaba guhagarika ubujurire bwabo, ntanubwo amabaruwa banditse yasomewe mu rukiko, gusa umucamanza yemeje ko bayabonye.

Aba bombi bafashwe kuva mu 2014, ubu bagiye gukomeza gukora ibihano bahawe n’ubutabera muri Gashyantare 2015.

Umuhanzi Kizito uzwi cyane mu ndirimbo z’Imana, izivuga urukundo, ubumwe n’ubwiyunge n’iza politiki yahamwe n’ibyaha bine(4);
– Kurema umutwe w’abagizi ba nabi,
– Ubugambanyi bwo kugirira nabi Ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu,
– Ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu
– Gucura umugambi w’ubwicanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa