skol
fortebet

Ku nkengero z’ I Kivu hatoraguwe umurambo w’ umusaza bikekwa ko yazize abagizi ba nabi

Yanditswe: Monday 17, Apr 2017

Sponsored Ad

Agace uwo murambo watoraguwemo
Kanyamahanga Evariste w’imyaka 63, wari utuye mu mudugudu wa Isha,akagari ka Kamashangi, mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi yishwe n’abagizi ba nabi n’ubu bagishakishwa bikekwa ko bamukubise ifuni mu mutwe.
Umurambo we watoraguwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, mu murenge wa Nkanka mu ma saa munani z’amanywa zo ku wa gatandatu akivirirana amaraso mu mutwe aho yakubiswe.
Nk’uko Imvaho Nshya yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa (...)

Sponsored Ad

Agace uwo murambo watoraguwemo

Kanyamahanga Evariste w’imyaka 63, wari utuye mu mudugudu wa Isha,akagari ka Kamashangi, mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi yishwe n’abagizi ba nabi n’ubu bagishakishwa bikekwa ko bamukubise ifuni mu mutwe.

Umurambo we watoraguwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, mu murenge wa Nkanka mu ma saa munani z’amanywa zo ku wa gatandatu akivirirana amaraso mu mutwe aho yakubiswe.

Nk’uko Imvaho Nshya yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Nkanka ahatoraguwe uyu murambo, Uwambaje Aimée Sandrine, iby’urupfu rw’uyu musaza babimenyeshejwe n’ abaturage bahanyuraga kuko ari hafi y’inzira bakabona umuntu areremba mu mazi, ngo bagiye kureba basanga ni uwo musaza kuko basanzwe bamuzi, ni ko guhamagara uwo muyobozi na we abwira abandi bajya kureba basanga koko yishwe.

Yagize ati’’ Twahurujwe gutyo tumanukana n’inzego zishinzwe umutekano dusanga umurambo mu hafi y’inkombe z’ikiyaga cya kivu. Ikigaragara cyo yishwe kuko twasanze akivirirana mu mutwe aho yari yakubiswe ikintu ubona ko ari nk’ifuni,tugakeka ko yihswe nko mu rukerera agatabwa muri ayo mazi.’’

Gitifu Uwambaje akomeza vuga ko uyu musaza bamusanganye indangamuntu n’amafaranga 9950 n’amabuye 7 aringaniye mu mufuka w’ikoti yari yambaye bashobora kuba bamushyizemo ngo ahite yibira hasi,ariko kuko ngo uwamaze kwicwa agatabwa mu mazi atibira ngo byanze akomeza kureremba kuri izo nkengero.

Uyu musaza wabanaga n’umuryango we, yari asanzwe anacuruza butike, abo mu muryango we muri Kamashangi bavuze ko ngo yari yajyanye amafaranga 100 000 bagakeka ko yari agiye kurangura ku isoko rya Hepfo ku Nkanka.

Ngo yavuye mu isoko ajya mu kabari k’uwitwa Vivens batahise bamenya irindi zina rye kari aho ku isoko, asangira n’uwitwa Théophile na we batahise bamenya irindi zina rye.

Nta wamenye uburyo yatashye kuko ngo atageze mu rugo,abo mu rugo bakagira ngo yaraye mu miryango ye aho ku Nkanka, mu gihe abo bo ku Nkanka bo batari bamubonye.

Gitifu Uwambaje yakomeje agira ati “Nyiri akabari yahise atabwa muri yombi n’uwo Théophile basangiraga kugira ngo bafashe mu iperereza, umurambo uhita ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma ukaba ugomba gushyingurwa kuri iki cyumweru iwabo i Giheke.’’

Yongeyeho ati ’’turasaba abaturage b’ako gace yari yiriwemo gutanga amakuru ku rupfu rwe kuko hari benshi bayazi nubwo bayahisha kuko bemeza ko bamubonye kare kose, tukanabasaba kuba ijisho rya bagenzi babo kuko dukeka ko bashobora kuba babonye yari afite ariya mafaranga bakaba ari yo bamujijije.’’

Ikindi giteye urujijo ku rupfu rwe ni uko turiya tubari ducuruza ku minsi y’isoko gusa, ku wa mbere no ku wa gatanu tukanafunga kare, hakibazwa aho yanyujijwe utubari tumaze gufunga atashye.

Abaturage bo mu mirenge yombi bavuze ko hakwiye iperereza ryimbitse ku by’uru rupfu abo rufata bose bagatabwa muri yombi bakarubazwa, cyane cyane ko ngo uyu musaza yabanaga n’abantu bose amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa