Kwibuka 25: RIB yasabye abaturarwanda kwitwararika ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibifitanye isano nayo

Amakuru   Yanditswe na: Ubwanditsi 4 April 2019 Yasuwe: 1278

Mu butumwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwageneye abaturarwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi rwasabye ko abantu bose bakwitwararika ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo ndetse rwibutsa ko ibi byaha bihanwa n’amategeko.

Ubu ni ubutumwa RIB yanyujije ku rubuga rwayo

Muri iki gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, ni byiza ko Abaturarwanda twese turushaho kuzirikana ikiduhuza tukamagana ikidutanya bityo tukirinda icyo aricyo cyose cyaduhungabanya haba ku buzima bwacu ndetse n’ibyo dutunze. 

Niyo mpamvu dusaba Abaturarwanda bose kwirinda ibi bikurikira:

1.Ingengabitekerezo ya jenoside.

2.Guhakana no Gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi; nko kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside; kugoreka ukuri, kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri cyangwa kugabanya uburemere n’ ingaruka za jenoside; 

3. Guha ishingiro jenoside; nko gushimagiza, gushyigikira cyangwa kwemeza ko jenoside yari ifite ishingiro;

4. Kwiba, kwangiza, kurigisa cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi

5. Gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

6. Guhohotera uwacitse ku icumu rya jenoside; nk’ibikorwa bigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira, gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu hashingiwe ku kuba yaracitse ku icumu rya jenoside.

Tuributsa Abaturarwanda bose ko ibi bikorwa byose bimaze kuvugwa bigize ibyaha bihanwa n’Itegeko No 59/2018 ryo kuwa 22/08/2018 ryererekeranye n’Icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’Ibyaha bifitanye isano nayo.

Turasaba uwo ariwe wese wahura nabyo guhita abimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku cyicaro kimwegereye cg guhamagara kuri nimero itishyurwa 166.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruboneyeho umwanya wo kwifatanya n’abandi Baturarwanda muri iki gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, tubashishikariza kwitabira gahunda zo kwibuka mu ituze.

Author : Ubwanditsi

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gatare

    Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaze abuyumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko umunsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Tukibuka yuko ku munsi wa nyuma Imana izazura abantu bapfuye bayumviraku nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6 umurongo wa 40.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Iperereza ku bwicanyi bwakorewe CSP Hubert Gashagaza (Rtd) na Alexia...

Mu ijoro ryo ku italiki 17 rishyira 18/9/2018 nibwo umurambo wa CSP Hubert...
29 April 2019 Yasuwe: 8737 4

Ko abaturage b’Amerika n’Uburayi basabwe kwitondera gusura u Rwanda bivuze...

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubudage, Ubufaransa, Ubwongereza, Australia,...
26 April 2019 Yasuwe: 5845 2

HUYE:Kubwimana yitabye Imana hashize isaha imwe avuye guhabwa...

Nyakwigendera yitabye Imana kuri iki Cyumweru cya Pasika tariki 21 Mata...
22 April 2019 Yasuwe: 5745 0

Ko bwari bwije uwarashe indege ya Habyalimana yabwiwe n’iki ko ariwe koko...

Mu ijoro ryo kuwa 6/4/1994 indege yari itwaye Perezida Habyalimana ndetse...
20 April 2019 Yasuwe: 14273 6

Ignace Murwanashyaka wayoboraga FDLR yaguye mu Budage

Inkuru dukesha ikinyamakuru Umuseke yasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa...
17 April 2019 Yasuwe: 7701 2

Hari amakuru avuga ko Maj Sankara Callixte yafashwe akaba yaranagejejwe i...

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere hatangiye gukwirakwiaa amakuru ku...
15 April 2019 Yasuwe: 37380 17