skol
fortebet

Leta y’ u Rwanda yihanganishije Abongereza baburiye ababo mu gitero cyo kuwa Gatandatu

Yanditswe: Monday 05, Jun 2017

Sponsored Ad

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Madame Louise Mushikiwabo ,yatangaje ko yifatanyije n’ababuriye ababo mu bitero by’ibyehebe byabereye i London mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru.
Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, ahagana saa 22:00 nibwo imodoka y’ibara ry’umweru yishoye ku kiraro cyitwa London Bridge maze abantu batatu bahita bava mu modoka batangira gutera ibyuma abagenzi bari hafi ya Borough Market. (...)

Sponsored Ad

Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Madame Louise Mushikiwabo ,yatangaje ko yifatanyije n’ababuriye ababo mu bitero by’ibyehebe byabereye i London mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, ahagana saa 22:00 nibwo imodoka y’ibara ry’umweru yishoye ku kiraro cyitwa London Bridge maze abantu batatu bahita bava mu modoka batangira gutera ibyuma abagenzi bari hafi ya Borough Market. Gusa, polisi yahise itabara irasa abo batatu.

Iki ni gitero cya gatatu kigabwe n’umutwe wa Kisilamu, Islamic States, mu gihe kitarenze amezi atatu. Ndetse ibi bibaye nyuma y’ibyumweru bibiri i Manchester hagabwe ikindi gitero cyahitanye abantu 22.

Kuri Twitter Minisitiri Louise Mushikiwabo yagize ati: “Mu Rwanda tubabajwe kandi dushenguwe n’ibitero by’ibisasu by’i London n’i Kabul. Imitima yacu yifatanyije namwe mu kababaro.”

Nyuma y’igitero cy’i Manchester, Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Theresa May yategetse ko igihugu kijya mu bihe bidasanzwe asaba ingabo na Police kongera uburinzi ahantu hose bahurirwa n’abantu benshi cyangwa hari ibikorwa bishobora kwibasirwa n’abakora iterabwoba.

Mbere y’aho hari umusore wishe umupolisi amuteye ibyuma ubwo yashakaga kwinjira mu Nteko ishinga amategeko y’u Bwongereza mu gihe Abadepite bari bateranye.

Nk’uko Polisi yabitangaje, ubu hari abamaze gutabwa muri yombi bakekwaho ubwicanyi bwabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu.

Kuva uyu mwaka watangira, u Bwongereza, u Budage n’u Bufaransa biri mu bihugu byahuye n’ibitero byinshi bya Islamic State

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa