skol
fortebet

Mu Itorero Inkuru Nziza hongeye kuba ubushyamirane polisi n’ ingabo baratabara

Yanditswe: Sunday 20, May 2018

Sponsored Ad

Abakirisito bo mu itorero inkuru nziza mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe bashyamiranye na bagenzi babo bapfa abapasiteri, habaho guterana amagambo no gusunikana ingabo z’ u Rwanda na polisi y’ u Rwanda barabihosha.

Sponsored Ad

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 20 Gicurasi 2018 bituma amateraniro asubikwa.

Umwe mu bakiristo bari muri iri teraniro yavuze ko habayeho imirwano hagati y’ abashyigikiye pasiteri Zirimabagabo Emmanuel n’ abashyigikiye Pasiteri Sezibera Phenias.

Pasiteri Sezibera Phenias ari nawe bivugwa ko yoherejwe muri iri torero rya Kamembe gusimbura Pasiteri Zirimabagabo Emmanuel wari umaze imyaka 3 ahayobora yatangarije UMURYANGO ko imvano y’ izi mvururu ari Pasteri Zirimabagabo wamwagishije abakiristo.

Yagize ati “Nta bantu bigeze barwanira hano ahubwo ni uyu mupasiteri witwa Zirimabagabo Emmanuel wakoze amakosa mu itorero, itorero rimuhindurira ahandi ajya gukora hanyuma aza kubwira abakirisito be ngo ntibabyemere bakore imyigaragambyo, yo kuririmba n’ amafirimbi ni iki… Ariko abashinzwe umutekano baje barabihosha batubwira ko tugomba kuganira ikibazo kikarangira”

Ku rundi ruhande ariko Pasiteri Zirimabagabo Emmanuel we yatangarije UMURYANGO ko nta muntu yatumye guteza akavuyo. Yakomeje avuga ko Umuyobozi mukuru w’ itorero Inkuru Nziza Theoneste Ngaboyisonga yamwimuye kuri iri torero akamwohereza ku mudugudu wa Kamabuye akoresheje ibaruwa avuga ko idafite agaciro. Zirimabagabo avuga ko yari yimuwe azira ko ari mu pasiteri babajije ibya videwo y’ urukozasoni ya Ngaboyisonga Theoneste wagaragaye yikinisha.

Yagize ati “Tariki 23 z’ ukwa 10 njyewe na mugenzi wanjye Martin Ntakirutimana batwandikiye baduhagarika kubera ko twabajije ikibazo cy’ ubuhamya bubi bushingiye kuri video y’ urukozasoni ya Ngaboyisonga Theoneste (Umuyobozi mukuru w’ itorero inkuru nziza). Bigaragara ko yashakaga kwikiza abantu bose bagiye babaza kubigendanye na video ye y’ urukozasoni yagaragaye ku mbugankoranyambaga.”

Akomeza agira ati “Inama nkuru y’ itorero yarateranye yemeza ko ibyo bivaho abantu bose bagakomeza kuyobora aho bayoboraga haba hano I Kamembe ndetse n’ ahandi”

Pasiteri Zirimabagabo avuga ko batunguwe no kubona mu minsi mike ishize mugenzi we Phenias Sezibera aje I Kamembe ngo aje kuhayobora kuko aho yayoboraga hafunzwe muri gahunda iherutse kubaho yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa. Ngo uyu Phenias yananiwe gukora ibyo abandi bakoze ngo bafungurirwe insengero ahubwo ajya guteza akavuyo I Kamembe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kamembe NSABIMANA Theogene yatangarije UMURYANGO ko uku gushyamirana kwabayeho yongeraho ko nk’ ubuyobozi bagiye kubegera bagakemura iki kibazo.

Yagize ati “Byabaye ariko abayobozi babihosheje bafatanyije n’ inzego z’ umutekano…Ni ukutumvikana ku bayobozi babo ngo ntabwo bemera umupasiteri babahaye, ibyo mu madini rero ntiwamenya bamwe bavuga ngo uyu mupasiteri ntitumushaka turashaka runaka. Hagiye kubaho gahunda yo kubaganiriza tubereko ko ibyo barimo bidakwiriye”.

Twagerageje kuvugana n’ Umuyobozi Mukuru w’ Itorero Inkuru Nziza Ngaboyisonga Theoneste ntibyadushobokera.

Ibi bibaye mu gihe mu umwaka ushize ukwezi nk’ uku abapasiteri bo mu itorero Inkuru Nziza bafatanye mu mashatsi , abantu 9 bagatabwa muri yombi.

Gusa kuri iyi nshuro bwo ntawatawe muri yombi polisi yafashe bamwe igiye kubafunga ihita ibarekura isaba abayobozi gukurikirana iki kibazo kigakemuka.

Ibitekerezo

  • Ariko mwagiye mwandika mwirengagije amarangamutima,ese koko mwabonye aho umuntu yandikira uwo agiye gusimbura nkuko pheneas abikora,none c video ko muyica kuruhande musanga Ngaboyisonga nagatsiko kabantu nka pheneas wa cyangugu na Fidel wo mu ruhengeri bakoresha umutungo witorero mukubuza umutekano ababaza ibya video ngo bazabirukana uko bishakiye bikunde?abakristo mbese bo uburenganzira bwabo ni ubuhe?baragurisha insengero abandi barazisenya bakagurusha ibyari bizubatse none muriyandikira ibyo mutazi!

    Mwaramutse neza, birababaje ibibazo by’itorero Inkuru-Nziza ariko nk’abakristo turasaba Minaloc ikurikirane umuyobozi w’Umurenge wa Kamembe we wafatanije na Sezibera Pheneas bakajya kwica urugi rw’urusengero nk’uko bivugwa n’abakristo ikindi n’uko dusaba RGB igakurikirana Umuvugizi w’itorero we wandikiwe kuwa 15/2/2018 na RGB imusaba kugarura umwuka mwiza mu itorero none akaba akomeje guteza umutekano muke mu itorero no mugihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa