skol
fortebet

Mu masaha y’ umugoroba umuhanda Kanombe- Kacyiru uraharirwa abashyitsi

Yanditswe: Sunday 22, Jul 2018

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko guhera saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba umuhanda ujya cyangwa uva ku Kibuga cy’ indege I Kanombe urakoreshwa n’ abashyitsi gusa.

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru tariki 22 Nyakanga 2018 nibwo Perezida w’ Ubushinwa Xi Jiping atangira uruzinduko rw’ amateka mu Rwanda.

Perezida Xi Jinping uri ku butegetsi kuva ku wa 14 Werurwe 2013, arasura u Rwanda mu rugendo rw’iminsi ibiri rwitezweho kunoza umubano umaze imyaka 47 ushinze imizi hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Xi ugiye kuba uwa mbere mu bayoboye u Bushinwa ugeze mu rw’Imisozi 1000, yavuze ko yiteze byinshi mu ruzinduko yatumiwemo na Perezida Kagame anakomoza ku iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho.

Yagize ati “Mu myaka ishize, binyuze mu buyobozi bwa Perezida Kagame, Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda bakoresheje imbaraga zidasanzwe bafata iya mbere mu guharura inzira y’iterambere ribabereye. U Rwanda rushinga imizi muri gahunda zose z’iterambere, bitewe n’imiyoborere myiza n’ubwisanzure rusange.”

Biteganyijwe ko uru ruzinduko rwa Perezida Xi rusiga hashyize umukono ku masezerano 15.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa