skol
fortebet

Rubavu: Inyubako yararagamo abakobwa ku kigo cya G.S Mutura I yafashwe n’inkongi y’umuriro

Yanditswe: Friday 22, Jan 2021

Sponsored Ad

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, inkongi y’umuriro yatwitse icumbi ry’abakobwa mu Rwunge rw’amashuri rwa Mutura I mu Murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba

Sponsored Ad

Ibikoresho birimo ibitanda 178, matelas 40, amavalisi, imyambaro byahiye. Icyateye inkongi ntikiramenyekana.Iyi nyubako yarimo abakobwa 227.

Amakuru Umuryango wamenye nuko iyi nyubako yahiye ahagana saa munani na saa cyenda z’igicuku ubwo abanyeshuri bari baryamye bahaguruka bari guhunga.

Bamwe mu banyeshuri bakomerekeye muri uku guhunga bakiza amagara yabo gusa nta n’umwe wahasize ubuzima nkuko bamwe mu batuye hafi y’iki kigo babibwiye Umuryango.

Kugeza ubu hari gushakishwa uko aba banyeshuri bafashwa bagakomeza kwiga mu gihe inzego z’umutekano na REG nabo bari gukora iperereza ku cyateje iyi mpanuka.

Inkongi y’umuriro si ubwa mbere yavugwa mu mashuri kuko tariki 21/06/2013 ikigo cy’imfubyi kitiriwe Mutagatifu Antoine kiri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza cyafashwe n’inkongi y’umuriro maze aho abana b’abakobwa barara harashya.

Ku wa 20 Mutarama 2019, nibwo inyubako yararagamo abakobwa 280 mu Rwunge rw’Amashuri rwa Frank Adamson rwa Kibogora( GSFAK), mu karere ka Nyamasheke, yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa yine z’igitondo bayizimya ibikoresho byabo byahiriyemo bayoberwa uwayitwitse.

Ku wa 23 Mutarama 2019, igice cyari cyasigaye na cyo cyarahiye kirakongoka abana bacumbikishirizwa mu tundi tuzu, ku wa 10 Gashyantare kamwe karashya barakazimya, ku wa 6 Werurwe, ahararaga abakobwa icyenda harashya hose harakongoka bikomeza kuba amayobera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa