skol
fortebet

Muhanga: Abajura bapfumuye ibiro by’umurenge wa Shyogwe biba mudasobwa 4

Yanditswe: Thursday 20, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki 20 Kanama 2020 ahagana saa cyenda z’ijoro, abajura bapfumuye ibiro by’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga biba mudasobwa enye hamwe n’ikarito yari irimo imiti yo kuvura inka zo muri gahunda ya ‘Girinka’.

Sponsored Ad

Abo bajura bapfumuye munsi y’idirishya rireba inyuma ry’icyumba gikorerwamo n’abakozi benshi ari ho izo mudasobwa zari ziri, umwe yinjiyemo agahereza ibyibwe abandi bari hanze bagahita babijyana, icyakora ntibyabahiriye kuko umwe muri bo yafashwe n’abarinda ibyo biro.

Ibyo biro byari bicungiwe umutekano n’abarinzi batatu harimo n’umwe urinda SACCO y’uwo murenge, bakavuga ko bibwe mu gihe hagwaga akavura gake, hategerejwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo hakorwe iperereza.

Umuyobozi wa Unity Security aba barinzi babarizwamo witwa Evariste Nkurunziza yabwiye KT Radio dukesha iyi nkuru ko bategereje RIB ngo ibafashe gukora iperereza.

Ati “Baduhamagaye mu ma saa cyenda batubwira ko twibwe hari abarinzi 2 bacu n’uwa COOPEVEM bari kumwe.Dutegereje RIB niyo izi gukora iperereza kugira ngo turebe Ibiza kuvamo.Ubu tuvugana bamaze kutubwira ko hibwe mudasobwa 4 n’ikarito y’imiti.RIB iradufasha nibibura nkuko amasezerano abivuga nitwe turabyishyura.”

Gitifu w’umurenge wa Shyogwe,Mukabutari Valerie avuga ko bakimara kumenya aya makuru,hahise hatangira kurebwa abantu bari kwigenza muri ayo masaha bagatanga ubusobanuro.

Ati “Twahise duhamagara abanyerondo batandukanye kugira ngo bafate uri kugenda muri ayo masaha ya saa cyenda.Twabashije gufata abantu 2 bagendaga ayo masaha bari gukurikiranwa.Twabuze imashini 4 zirimo laptop 3 na desktop 1.Twamenyesheje inzego z’umutekano zirahagera.Umwe mu basekirite yagiye ubu turacyamushakisha kugira ngo aze aduhe amakuru.Barangaye ariko ikigaragara batoboreye inyuma mu gihe abarinzi bari imbere.Turi gutekereza ingamba zirafatwa nk’ubwirinzi,ubutaha wenda tugashaka nka camera.”

Uyu muyobozi yavuze ko barakangurira abantu gukaza amarondo,hakanashyirwaho abasekirite bafite imbunda.

Yavuze ko bahombye kuko izi mashini zarimo amakuru y’umurenge ariko yemeza ko kompanyi irinda aho hantu yemeye kuzishyura nkuko amasezerano abiteganya ndetse ikanasana ahasenywe.

Ibitekerezo

  • Mwaramutse neza? Hage hakorwa iperereza muri abo barinzi kuko na bo hari igihe haba harimo ibyitso! Hari igihe umwe yibisha bagenzi be nyuma bakarihishwa ibyibwe ariko cya cyitso kigafatanya n’abandi kwishyura ariko we yarariye ku mafaranga y’ibwibwe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa