skol
fortebet

Muhanga: Hatoraguwe umurambo ku nkengero za Nyabarongo

Yanditswe: Thursday 05, Jan 2017

Sponsored Ad

CIP André Hakizimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo
Mu kagari ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange ho mu karere ka Muhanga hatoraguwe umurambo w’ umugabo uri mu kigero cy’ imyaka 30. Uyu murambo watoraguwe ku nkengero z’ umugezi wa Nyabarabongo.
kuri uyu wa 4 Mutarama 2017 nibwo polisi y’ u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga yamenye amakuru y’ uko hari umurambo w’ umuntu uri ku nkengero z’ umugezi wa Nyabarongo. Ntabwo yabashije kumenya amasaha iby’ uru rupfu byabereye gusa birakekwa (...)

Sponsored Ad

CIP André Hakizimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo

Mu kagari ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange ho mu karere ka Muhanga hatoraguwe umurambo w’ umugabo uri mu kigero cy’ imyaka 30. Uyu murambo watoraguwe ku nkengero z’ umugezi wa Nyabarabongo.

kuri uyu wa 4 Mutarama 2017 nibwo polisi y’ u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga yamenye amakuru y’ uko hari umurambo w’ umuntu uri ku nkengero z’ umugezi wa Nyabarongo. Ntabwo yabashije kumenya amasaha iby’ uru rupfu byabereye gusa birakekwa ko Nyakwigendera yaba yarishe mu masaha ya mugitondo.

Umwirondoro wa nyakwigendera ndetse n’ icyaba cyarateye urupfu rwe nabyo ntabwo biramenyekana gusa umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma ngo hamenyekanye icyamwishwe.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ amajyepfo CIP André Hakizimana yabwiye umuryango ko polisi yamaze guta muri yombi babiri bakekwaho urupfu rwa Nyakwigendera.

Yagize ati “ Ubwo polisi yageraga ahatoraguwe uyu murambo yahasanze abantu babiri batari babimenyesheje, ihita ibata muri yombi”

Umurambo wa Nyakwigendera wagaragazaga igikomere mu mutwe. CIP Hakizimana yavuze ko ako kanya polisi yahise itangira iperereza ngo hamenyekanye umwirondoro wa Nyakwigendera n’ isano riri hagati y’ urupfu rwe n’ abantu babiri bari hafi y’ umurambo we.

Yagize ati “ Iperereza ryatangiye byanze bidatinze turaba twamenye abamwishe abo aribo n’ icyo babikoreye”

CIP Hakizimana asaba abaturage kwirinda ikintu cyose gishobora kubashora mu manza cyangwa icyo ari cyo cyose cyatuma bafungwa kuko iyo bagikoze baba bashyize ubuzima bwabo mu kaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa