skol
fortebet

Muhanga:Polisi yafashe abasore 2 bakekwaho kwiba arenga miliyoni bayahisha mu myenda y’imbere

Yanditswe: Tuesday 29, Dec 2020

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2020, Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe yafashe Ntagengwa Christian ufite imyaka 19 na Habimana Jules ufite imyaka 27 bakekwaho ubujura. Aba basore babiri bafatanwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni (1.185.000). Aya mafaranga birakekwa ko bari bamaze kuyiba umucuruzi witwa Nyiramana Pelagie, ufite depo y’inzoga mu gasantere ka Munyinya ho mu Murenge wa Shyogwe mu Kagari ka Ruli.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abo basore baje kuri depo,maze umwe muri bo amusaba Fanta yo kunywa, undi atangira kumujijisha amusohora hanze.

SP Kanamugire yagize ati “Igihe yari ataraha Fanta umwe, undi yahamagaye umucuruzi ngo aze hanze agire ibyo amusobanuza. Undi yarasohotse, ni uko uwasigaye mu nzu aterura isakoshi yarimo amafaranga yari agiye kuranguza inzoga, maze ayashyira mu mwenda w’imbere.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko umucuruzi amaze kugera hanze yahise yibuka ko asize umuntu mu nzu kandi akeka ko yaba ari umujura. Yasubiye mu nzu yihuta asanga uwahasigaye arimo kujagajaga inzu ndetse yanateruye ya sakoshi. Yahise atabaza abari mu gasantere, barabafata.

Ati “Amaze gutabaza abaturage, uwari usigaye hanze yashatse kwiruka abaturage baramufata. Bahise batabaza Polisi iraza, umucuruzi ayitekerereza uko byagenze. Hakurikiyeho gusaka bariya basore nibwo umwe yasanganwaga ya mafaranga 1.185.000 mu mwenda w’imbere, ari na yo yari muri ya sakoshi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko bariya basore bamaze gufatwa bavuze ko baturutse mu Mujyi wa Kigali. Umwe yabaga mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gikondo naho undi yabaga mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera.

SP Kanamugire yashimiye abaturage bihutiye gutabara umuturage mugenzi wabo ndetse bakanamufasha gutabaza Polisi. Yabasabye gukomeza ubwo bufatanye bakarushaho kurwanya ibyaha hakiri kare. Nyiramana na we amaze kubona amafaranga ye yashimiye abaturage anashimira Polisi yahagereye igihe igafata abari bagiye kumwiba.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye kugira ngo bakorerwe dosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa