skol
fortebet

Muhanga: Ya mabandi yitwaza intwaro amaze gukomeretsa bane mu cyumweru kimwe

Yanditswe: Saturday 14, Jul 2018

Sponsored Ad

Hashize iminsi abaturage bo mu karere ka Gisagara na Nyaruguru bugarijwe n’ ikibazo cy’ amabandi yitwaza intwaro ziganjemo iza gakondo yirara mu ngo zabo akabasahurira imitungo aya mabandi yamaze no kugera mu karere ka Muhanga kuko mu ijoro ryo ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo abantu bataramenyekana bari bitwaje intwaro Gakondo bateye mu duce dutandukanye tw’umurenge wa Shyogwe w’akarere ka Muhanga turimo n’akari hafi ya Kaburimbo bakomeretsa abantu bagera kuri bane.

Sponsored Ad

Bwaba ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ndetse n’ubw’ingabo bwagiranye ibiganiro na bamwe mu batuye uyu murenge wa Shyogwe ntibwemera ko abakoze ibi ari abagizi nabi ku rwego aba baturage babikekaho ahubwo bavuga ko ari ibisambo kandi ngo nta cyo bakora mu gihe aba baturage baba bafatanyije n’inzego z’ umutekano.

Bamwe mu batuye muri uyu murenge basanga abakomerekeje aba bantu batari abajura kuko ngo nta kintu na kimwe babibye kandi bari babifitiye ubushobozi.
Aha ni ho bahera basabira abanyerondo kwemererwa kwitwaza intwaro gakondo nk’izo bamwe muri aba bise abagizi ba nabi baba bitwaje.

Mu ijoro ryakeye ku wa Kane n’iryakeye kuri uyu wa Gatanu na bwo tumwe mu duce two mu murenge wa Shyogwe turimo n’akatewe ku wa Kabiri twongeye guterwa.
Icyakora bwo abadutuye bavuga ko abaduteye bashobora kuba ari abajura bitewe n’uko hari ibyo bibye ndetse ngo hari bimwe mu bikoresho bafatanwe.

Aya mabandi akunzwe kwigabiza uduce dutandukanye two mu turere turimo Huye, Gisagara, Muhanga, na Nyaruguru.

Guverineri w’ intara y’ amagepfo Marie Rose Mureshyankwano yavuze ko uturere twose tw’ amagepfo tugiye gushyirirwaho uburyo bworoshye bw’ itumanaho kuko aya mabandi atera akarere kamwe agahungira mu kandi aho avuye ntibabashye guhita batumanaho n’ aho bageze ngo bafatwe.

Gusa ku rundi ruhande ubuyobozi bw’ ingabo mu ntara y’ amagepfo buvuga ko hari abaturage bakorana n’ aya mabandi kuko yabijeje ko azabakuriraho uburetwa bwa mituelle akanashakira akazi abaturage babashomeri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa